Rutahizamu Nshuti Innocent ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza umwaka ushize w’imikino ndetse wanagize uruhare ruziguye mu myitwarire myiza ya APR FC, yatumye itwara igikombe idatsinzwe umukino n’umwe ndetse yinjiza ibitego 44 ari nayo yasoje shampiyona izigamye byinshi.
Aganira na APR FC mu kiganiro kigufi twagiranye, Nshuti w’imyaka 22 akaba yatangaje ko ibanga akesha kwitwara neza ari inama z’umutoza,abakinnyi bagenzi be ndetse ubuyobozi bwiza bwakomeje kuba hafi ikipe.
Yagize ati: ”Mbere na mbere ndashimira Imana kuko niyo yambashishije, na none ni ibintu nkesha ikipe nziza, nkesha ubuyobozi bwiza kuva ku muyobozi wo hejuru kugera ku mukozi wo hasi wa APR FC, ndabihamya ntashidikanya ko ari bo batumye ngira umwaka mwiza.
”Ibanga nta rindi, ni ukumvira amabwiriza y’umutoza, APR FC ifite abatoza beza nanashimira cyane banyigishije ibintu byinshi ntari nzi, haba mu myitwarire hanze y’ikibuga, ubuhanga mu kibuga mpamya ntashidikanya ko kugira ngo ngere ku byo nagezeho byose ari bo mbikesha n’abakinnyi beza kuko ntabwo nabyitsindiye njyenyine, abampaga imipira beza, ba myugariro beza kuko igitego kirategurwa kuva inyuma, hagati kugera imbere. Akenshi ni ugushyira hamwe ari byo byatumye tugera kuri ziriya ntsinzi.”
Mu mwaka wa shampiyona ya 2019-20, Nshuti Innocent akaba yaratsinze ibitego birindwi birimo bitanu muri shampiyona, bibiri mu gikombe cy’intwari ndetse n’imipira ine yabyaye ibitego.