Kuri iki cyumweru Tariki 11 Ukwakira rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Nizeyimana Djuma yemeye guha Jacques Tuyisenge nomero 9 ku busabe bw’uyu rutahizamu werekeje mu ikipe y’ingabo z’igihugu avuye muri Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.
Nizeyimana Djuma wageze muri APR FC Tariki 2 Kanama 2019 avuye muri Kiyovu Sports, niwe wari usanzwe wambara iyi nomero umwaka ushize w’imikino, nyuma yo kuyiha Tuyisenge yaje guhitamo kwambara nomero 7.
Nyuma y’iki gikorwa Djuma akaba yatangaje ko yemeye ubusabe bwa mugenzi we Jacques Tuyisenge kuko ari umukinnyi mwiza ndetse yiteze kuzamwigiraho byinshi cyane.
Yagize ati: ”Kuba namuhaye nomero byatewe n’ubusabe bwabanje kubaho kuko Jacques ni umukinnyi mwiza, mukuru kandi ufite ubunararibonye hari byinshi namwigiraho. Kuba yaje akabinsaba ntabwo byabanje kunyorohera ariko kuko nzi umusanzu azatanga ku ikipe yacu kandi nkaba ndi umukinnyi ugikeneye kwiga byinshi niyo mpamvu nemeye kumuha iriya nomero kugira ngo twese mu ikipe tuzitange nta mbogamizi n’imwe.”
”Mu busanzwe nkunda nomero eshatu hari 7,9 na 11. Kuba ngiye kwambara nomero 7 ni ibintu byiza kuri njye kandi uko nzakomeza kwitwara neza nzagenda nyubakiramo izina bingendekeye neza nkaba nanayigumana. Ni nomero yambarwa n’abakinnyi bakomeye kandi bubashywe mu isi ya ruhago kandi izo ni inzozi za buri wese muri uyu mwuga.”
Rutahizamu Nizeyimana Djuma yatsinze ibitego bine mu mwaka we wa mbere muri APR FC, mu gihe Jacques Tuyisenge we asanzwe yambara nomero 9 mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse no mu makipe yagiye acamo haba muri Police FC, Gor Mahia ndetse na Petro Atlético de Luanda.