Djuma Nizeyimana, yavunitse tariki ya 25 Gicurasi mu mukino w’Igikombe cy’amahoro Kiyovu Sports yahuriragamo na Police FC kuri Stade ya Kicukiro, nyuma aza kwerekeje muri APR FC nyuma y’umwaka wa Shampiyona ushize maze atangira kwitabwaho n’abaganga kugeza ku munsi w’ejo kuwa gatanu ubwo yatangiye gukorana imyitozo yuzuye na bagenzi be.
N’ibyishimo byinshi, Djuma akaba yabwiye abanyamakuru ba APR FC ko yishimiye kugaruka mu kibuga dore ko yari akumbuye cyane gukinana n’ikipe ye nshya ya APR FC.
Yagize ati: ‘’ Nari nkumbuye cyane gukinana n’ikipe yanjye nshya, byanteraga amatsiko cyane igihe nzagarukira maze ngatangira gutsinda ibitego kuko ari cyo nazaniwe ahangaha. Ngiye gukora cyane ndenze ijana ku ijana, intego uyu mwaka ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.’’

Nk’uko twabitangarijwe n’Umuganga w’Ikipe ya APR FC, Capt Jacques Twagirayezu, yatubwiye ko uyu musore yari yaragize ikibazo mu itako ry’ibumoso ryatumaga adakoresha umuvuduko mwinshi.
Yagize ati: ‘’Uyu rutahizamu yari afite ikibazo cyo gukuka inyama y’imbere y’itako ry’ibumoso, byatumye atirukanka n’umuvuduko we wose kuko yahitaga imurya. Twamucishije mu cyuma (MRI) tumaze kubona ikibazo twamwitayeho, ari na ko tumukoresha imyitozo mito mito twagendaga twongera uko yagendaga amera neza. Ubu akaba ahagaze neza ku buryo yakina umutoza aramutse amugiriye icyizere.

Uyu rutahizamu w’imyaka 26 werekeje muri Kiyovu Sports muri 2014 avuye muri Vision FC icyo gihe yakinaga mu cyiciro cya kabiri, akaba yiteguye neza umukino wa gicuti APR FC iri bukine na Gasogi United kuri iki cyumweru Tariki 08 Nzeri kuri Stade ya Kicukiro saa cyenda n’igice abatoza nibaramuka bamugiriye icyizere. Uyu mukino ukaba uza kugaragaramo abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi, ukaba kandi unategura igikombe cy’Agaciro Football Tournament kizakinwa kuwa 13 na 15 Nzeri 2019.



