Myugariro w’ibumoso w’ikipe ya APR FC Niyomugabo Claude, yasabye abafana ba APR FC kuzaza ari benshi gushyigikira ikipe yabo ku mukino w’umunsi wa 11 izakiramo Musanze FC kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 30 Ugushyingo 2019 saa cyenda z’igicamunsi.
Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo ya nyuma yakorewe ku kibuga cya Shyorongi ikayoborwa n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi, igakorwa n’abakinnyi 22 batarimo Buregeya Prince ndetse na Imanishimwe Emmanuel bagifite ibibazo by’imvune.
Niyomugabo aganira n’umunyamakuru wa APR FC, akaba yatangaje ko Musanze ari ikipe nziza ndetse ikunda kugora amakipe akomeye gusa APR FC nk’ikipe ifite intego yo gushaka igikombe cya shampiyona igomba gutsinda uyu mukino.
Yagize ati: ‘’APR FC imeze neza muri rusange kandi abakinnyi bose bameze neza nk’ikipe iyoboye shampiyona kandi ifite intego yo gutwara igikombe birumvikana ko intego ari ukubona amanota atatu kugira ngo dukomeze gushyira ikinyuranyo hagati y’amakipe adukurikiye.’’
‘’Musanze turayubaha nk’ikipe turi kumwe muri shampiyona, kandi ni ikipe ikunze kugora amakipe akomeye, ikipe yose ije gukina na APR FC iza ikina yitanga cyane kuko uretse no kuba babona amanota atatu baba bashaka kwigaragaza ngo babone uko bakwerekeza mu makipe meza kurudhaho, gusa twiteguye neza twizeye kudakora ikosa iryo ari ryo ryose ryadukura ku mwanya wa mbere.’’
Agaruka ku myitwarire ye muri iyi minsi, uyu musore umaze gutsinda igitego kimwe ndetse n’imipira itatu yabyaye ibitego, akaba yatangaje ko abikesha abatoza beza bahora bamusaba kwegera izamu kugira ngo yunganire ba rutahizamu.
Yagize ati: ‘’ Ibi byose mbikesha abatoza beza dufite, bangira inama kenshi ndetse bakanyereka uburyo nkwiye gukina, banyereka kenshi ko mu mikinire igezweho abakinnyi bo ku mpande baba bagomba gukina uruhande rwabo rwose, by’umwihariko uburyo dukinamo borohereza ba myugariro bo ku mpande kuzamuka ndetse bakaba banatsinda ibitego.’’
‘’Bansaba kenshi kwigirira icyizere, iyo tugiye gutangira umukino bambwira gukina byoroshye, nihuta ndetse no gukinana na bagenzi banjye mu buryo bworoshye.
Niyongabo Claude w’imyaka 21 yazamukiye mu ikipe ya Heroes FC yakinaga mu cyiciro cya kabiri mu mwaka wa 2016 yerekeza muri AS Kigali yakiniye umwaka umwe gusa nyuma akomereza muri APR FC ku mpera y’umwaka w’imikino ushize wa 2018-19. Nyuma y’uko Imanushimwe Emmanuel avunikiye mu mukino w’ikipe y’igihugu Amavubi wo gushaka itike ya CHAN 2021, Amavubi yatsinzwemo na Maroc igitego 1-0, Ckaude yabonye umwanya mu ikipe ibanzamo nka myugariro w’ibumoso.
APR FC yicaye ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 24 mu mikino 10 ikaba izigamye ibitego 12, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa kabiri banganya amanota n’imikino gusa yo ikaba izigamye ibitego 10