Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa gatanu uhuza amakipe umunani yazamutse mu matsinda, ni umukino uzayihuza na Rayon Sports ku munsi w’ejo kuwa Gatatu kuri stade ya Bugesera.
Nyuma y’imyitozo yakozwe kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’imyitozo tukaba twaganiriye na kapiteni Manzi Thierry tumubaza uko biteguye uyu mukino atubwira uko bawiteguye
Yagize ati” Nibyo koko shampiyona irimo iragenda igana ku musozo, dufite umukino na Rayon Sports, ni umukino twiteguye neza kandi ni umukino dukeneyemo intsinzi, abakinnyi bameze neza kandi bashishikajwe n’umukino nta kindi baratekereza uko tugomba kubona intsinzi.”
Manzi Thierry kandi yakomeje avuga uko babonye ikipe ya Rayon Sport dore ko bagize amahirwe yo kuyireba ikina na Gasogi ndetse inakina na Police FC, Manzi yavuze ko ari ikipe nziza inahagaze neza.
Yagize ati” Nibyo koko twagize amahirwe yo kuyibona ikina twabonye ari ikipe nziza ihagaze neza n’ubwo itagize amahirwe yo gutsinda imikino yayo yose ariko ihagaze neza.”
Twifuje kumenya icyo nka kapiteni aganiriza bagenzi be mu gihe nk’iki barimo kwitegura uyu mukino maze Manzi atubwira ko nta kindi akomeza kubibutsa kitari buri wese gutekereza ku mukino bafite.
Yagize ati” Ntakirenze abakinnyi turimo kuganira, kuko buri wese azi agaciro uyu mukino uhabwa kandi nk’ikipe itwara ibikombe iyi niyo mikino iba ikeneye kugira ngo ibashe kubishimangira, abakinnyi hagati yacu dufite umwuka mwiza no kumva ko tugomba kubona insinzi ku mukino w’ejo.”
Tubibutse ko amakipe yazamutse mu matsinda yose uko ari umunani, agomba guhura izaba ifite amanota menshi kurusha izindi ikaba ariyo izahabwa igikombe cya shampiyona 2020-2021.