E-mail: administration@aprfc.rw

Ni abakinnyi beza rwose kandi bakomeye: Nshuti Innocent

Umukinnyi w’ikipe y’ingabo z’igihugu Nshuti Innocent yagize ibyo atangaza nyuma yo kwegukana shampiyona ubugira kabiri badatsinzwe n’uko barimo kwitwara muri ibi bihe ndetse n’uko bakiriye amaraso mashya yongewe muri iyi kipe.

Yagize ati” Nibyo koko twasoje shampiyona tunegukana igikombe tudatsinzwe navuga ko ari ibyishimo bikomeye cyane ku muryango wa APR FC muri rusange ubu tukaba turi mu biruhuko mu miryango yacu.”

Nshuti Innocent yakomeje atubwira icyo akora muri ibi bihe by’ibiruhuko mu gihe batarahabwa gahunda y’isubukurwa ry’imyitozo, gusa avuga ko n’ubwo bari muri guma mu rugo ariko n’ubundi yakomeje imyitozo mu rugo.

Yagize ati” Nibyo ubu turi mu rugo  nk’abandi, ariko imyitozo nyikorera mu rugo, ni imyitozo yo gutuma nkomeza kugira ubuzima bwiza n’ubwo umubiri utaba umeze neza cyane nk’umuntu usanzwe umenyereye imyitozo, ariko uko biri ndakora kugira ngo umubiri udasinzira cyane.”

Mugusoza ikiganiro nuyu rutahizamu yakomeje avuga ku bakinnyi bashya iyi kipe y’ingabo z’igihugu yongeyemo nyuma yo gusoza shampiyona.

Yagize ati” Icyambere ndashimira abayobozi ku maraso mashya bongeye mu ikipe kuko abayobozi bacu nibo bareba ibyo ikipe ikeneye, ni abakinnyi beza rwose kandi bakomeye kandi baranigaragaje  ku bwanjye mbahaye ikaze kandi ndabishimiye twizeye ko tuzagera kure   mu rwego rwo kugera ku ntego z’ikipe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published.