E-mail: administration@aprfc.rw

Ng’izi Inkoramutima za APR FC zigiye kunganira ikipe mu bikorwa byayo bya buri munsi

Inkoramutima za APR FC ni itsinda ry’abakunzi b’akadasohoka b’ikipe y’ingabo z’igihugu ziyemeje kugira uruhare mu kuzayiha ibikorwa bibiri binini bizayubaka kandi bikayiha ububasha bw’amikoro ahoraho yunganira ayo APR FC igenerwa n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’Igihugu.

Umuhuzabikorwa w’iri tsinda Friend Sam bakunze kwita Kabange aganira na APR FC Website, yadusobanuriye iri tsinda iryo ari ryo ndetse n’igikorwa cyo kurihuza uko cyatangiye.

Yagize ati: ”Ni igitekerezo nagize maze ngisha inama bagenzi banjye, nshaka abanyamuryango ba APR FC guhera muri Gashyantare 2020 ndabahamagara ndabaganiriza mbabwira ko ari igikorwa cyo kuba hafi y’ikipe dukunda atari ukuyirekera abayobozi gusa ahubwo tugomba kugira uruhare mu iterambere ryayo nk’abafatanyabikorwa ndetse n’abakunzi b’akadasohoka ba APR FC.”

Inkoramutima ni abafatanyabikorwa bazagira ibikorwa bakorera ikipe y’ingabo z’igihugu.

Kabange yagize ati: ”Hari ibikorwa tuzakorera ikipe yacu dukunda ya APR FC bigizwemo uruhare n’abanyamuryango b’Inkoramutima, turifuza kugira uruhare mu iterambere ryayo rirambye ndetse no kuyifasha mu buzima bwayo bwa buri munsi.”

”Ni ibikorwa turimo kwiga neza kandi twiteze ko bizakirwa neza n’umuryango mugari wa APR FC kuko bizaza byunganira ikipe yacu.”

Yakomeje agira ati: ”Twagize imbogamizi za COVID-19 idukoma mu nkokora ariko abanyamuryango b’inkoramutima bari bagiye kugaragariza abakunzi b’umupira w’amaguru ko bahari, bafite intego yo gukora igikorwa cy’intangarugero biteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.”

Nka Kabange watangiye igitekerezo ndetse akakibera umukangurambaga, avuga ko yageze ku banyamuryango hafi ya bose kandi biteguye gufasha ikipe.

Yagize ati: ”Aba banyamuryango 99% nabagezeho turaganira, ni ibintu bishimiye cyane ntabwo ari uguterera iyo, kugeza na n’ubu ndabasura kenshi bafite inyota yo gutangira ibi bikorwa byiza, ikikidukomye mu nkokora ni iki cyorezo cya COVID-19 ubundi bagahura n’ubuyobozi bwa APR FC bakaganira hanyuma bakanoza uwo mushinga uzaza guteza imbere ikipe yacu.”

Arashimira ubuyobozi bwa APR FC bwamuhaye icyizere cyo guhuriza hamwe abo abanyamuryango bose kugira ngo bagire icyo bazakorera ikipe bakunda, ashimira n’abanyamuryango b’Inkoramutima za APR FC baganiriye bagahuza ibitekerezo.

Yakomeje agira ati: ” Ni abantu bakomeye bo ku rwego rwo hejuru, barimo abigeze kuyobora APR FC, abacuruzi bakomeye ndetse n’abandi baba hanze y’u Rwanda, si ngombwa kuvuga amazina yabo.”

Inkoramutima za APR FC zashinzwe muri Gashyantare 2020, kugeza ubu ni banyamuryango 193, intego bose bafite ni uguteza imbere ikipe ya APR FC ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published.