E-mail: administration@aprfc.rw

Nditeguye wese 100% guhatana na Gor Mahia: Tuyisenge Jacques

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacques yatangaje ko yiteguye 100% guhura na Gor Mahia kuwa Gatandatu mu mukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league.

Ibi yabitangaje mu kiganiro kigufi yagiranye na APR FC Website, nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo kuwa Gatatu yateguraga uyu mukino.

Yatangiye yemera ko yagiriye akabazo k’imvune mu mukino wo gushaka itike ya CAN 2022 wahuje Amavubi na Cap-Vert i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo, gusa atangaza ko ubu ameze neza nyuma yo gukora imyitozo ndetse akaruhutswa ku mikino itandukanye ya gicuti ikipe y’ingabo z’igihugu yagiye ikina.

Yagize ati: ”Nibyo nari nagiriye akabazo k’imvune mu Mavubi ariko nitaweho neza kugeza uyu munsi aho tuvuganira meze neza imyitozo ndayikora neza, ku bwanjye nta kibazo na kimwe mfite nditeguye 100% kuba nahagararira neza ikipe yanjye ya APR FC ku mukino wo kuwa Gatandatu.”

”Ndahari wese kuko imyitozo ndimo ndayikora neza, kuko utari muzima ntabwo wakora imyitozo kandi n’uburyo nyikora nta bubabare mfite nta kibazo mfite njye ndahari 100%.”

Rutahizamu Jacques Tuyisenge aratangaza ko ameze neza 100%
Akora imyitozo yose n’ubwo umutoza yatangaje ko atamukeneye mu mikino ya gicuti

Kuba yararuhukijwe ku mikino ya gicuti ngo byatewe n’imipangire y’umutoza

Tuyisenge yagize ati: ”Sinamenya imipangire y’umutoza, twe nk’abakinnyi tugendera ku byo umutoza yateguye, urumva we yahisemo kunshyira ku ntebe sinkine we ubwe niwe uzi impamvu yabikoze ariko kuri njye nta kibazo biba bintwaye kuko mba ngomba kibahiriza gahunda z’umutoza.”

APR FC irakira Gor Mahia kuwa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo saa cyenda z’umugoroba mu mukino ubanza mu gihe uwo kwishyura uzakinwa hagati ya tariki 4-6 Ukuboza 2020.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa imbere mu gihugu umwaka utaha w’imikino.

Atereka umupira ngo atere imwe muri penaliti zatewe mu myitozo
Umutoza Mohammed Adil yari yishimiye kubona Tuyisenge atera iyi penaliti
Mu myitozo akinisha amaguru yombi

Leave a Reply

Your email address will not be published.