E-mail: administration@aprfc.rw

Ndagira ngo nihanganishe kandi nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC: Mugiraneza

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa 19, APR FC kimwe n’andi makipe ikaba igomba kwakira ikipe ya Kiyovu Sport kuri uyu wa kane kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0 byanatumye itakaza umwanya wa mbere, bukeye bwaho yahise itangira kwitegura umukino uzayihuza na Kiyovu Sport kugira ngo bizabashe kwitwara neza muri uyu mukino izakina idafite myugariro wayo usanzwe unabanzamo Omborenga Fitina, ariko kandi ikazaba ifite Bizimana Djihad utaragaragaye mu mukino baheruka gukina ndetse na Eric Tuyishime wari umaze iminsi afite imvuna ariko akaba yarakize ndetse yanatangiye imyitozo.

APR FC ikaba ikomeje imyitozo uyu munsi bakaba bari bukore saa cyenda n’igice (15H30) i Shyorongi, kapiteni Mugiraneza akaba yaboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi abakunzi ba APR FC ati: mubyukuri ndagira ngo nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC kuba tutarabahaye ibyishimo mu mpera z’icyumweru gishize ubwo twatsindwaga na AS Kigali, birumvikana ko nta n’umwe ukunda APR FC byashimishije, nkaba mbasaba imbabazi batubabarire, ndabasaba kwihangana bagakomeza kudushyigikira tugakomeza gufatanya urugamba rwa shampiyona kuko ntirarangira.

Mugiraneza kapiteni wa APR FC yakomeje avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bitegure neza umukino bafitanye na Kiyovu Sport  kugira ngo bazashimishe abafana babo ati: ntibyagenze neza mu mukino duheruka gukina, natwe nk’abakinnyi twicaye turebera hamwe amakosa twagiye dukora muri uriya mukino, ubu tugiye gukosora buri kantu kose twitegure neza Kiyovu Sport kugira ngo tuzashimishe abakunzi bacu kuri uyu wa kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published.