Ubuyobozi bw’ikipe y’Umupira w’amaguru y’ingabo z’igihugu, burashimira byimazeyo abo bose bafashe umwanya wabo bakohereza ubutumwa bwihanganisha umuryango mugari w’uwahoze ari umuyobozi wa APR FC Lt Gen Jacques Musemakweli.
Mu rukerera rwo kuwa 12 Gashyantare 2021, nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Lt Gen Jacques Musemakweli yitabye Imana, ari nabwo bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru batangiye kohereza ubutumwa bufata mu mugongo umuryango we ndetse n’uwa APR FC.
Umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura uwahoze ari umuyobozi wa APR FC Lt Gen Jacques Musemakweli wabereye ku Ikirimbi rya Gisirikare i Kanombe ejo tariki ya 19 Gashyantare, aho abawitabiriye bari biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera ndetse n’ abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.


Usibye abantu ku giti cyabo, hari n’amakipe y’umupira w’amaguru atandukanye ndetse n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye yifatanyije natwe muri ibi bihe bikomeye.
Nyuma y’ubu butumwa bufata mu mugongo umuryango mugari wa APR FC, ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu burabashimira bubikuye ku mutima kandi bubasezeranya ko buzakomeza kusa ikivi nyakwigendera asize cyo guteza imbere umupira w’amaguru, tukawugeza ku rwego rushimishije twese hamwe dufatanyije.
Kubera ibihe turimo byo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ntibyakunze ko abantu bose bamuherekeza, turaniseguraho. Na none turabibutsa tunabasaba gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umutima w’urukundo mukomeje kutwereka turawuzirikana.