E-mail: administration@aprfc.rw

Mwakotanye kandi intsinzi muyigeraho: Brig Gen Bayingana Firmin


Nyuma y’umukino ikipe y’ingabo z’igihugu yatsinzemo Mogadishu City Club yo mu gihugu cya Somalia ibitego 2-1, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashimiye abakinnnyi uburyo bitwaye muri uyu mukino, umuyobozi wungirije wa APR FC Brig Gen Bayingana Firmin yabahaye ubutumwa bwo kubashimira ku instinzi babonye.

Yagize ati” Mubonye intsinzi mwakoze ibishoboka byose mumenya uwo muhanganye  ikintu cyambere mu mukino, ni ukabanza kumenya uwo muhanganye ibyo nibyo bitanga intsinzi, babanje igitego ariko ntimwacika intege mwakomeje murakotana mugera ku instinzi ni ibyishimo igisigaye ni ukumenya uwo tugiye guhura nawe mu cyiciro gikurikiraho kandi ubuyobozi burabashyigikiye cyane.

Yakomeje abaha inama mbere yuko abakinnyi berekeza mu kiruhuko bahawe

yagize ati” Mugiye kuba musubiye mu miryango yanyu mu biruhuko, ariko hari urundi rugamba tugomba gutegura imbere yacu mukomeze kwirinda icyorezo cya covid19 kandi munakurikize inama ndetse n’imyitozo muhabwa n’abatoza banyu kugira ngo muzagaruke mukiri ku rwego rushimishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published.