E-mail: administration@aprfc.rw

Muzamubwire ngo mwarakoze, Ingabo za APR mwarakoze kuko twababonye muri byose : KAGOYIRE Julliene

ni IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUKUNZI WA APR FC KAGOYIRE Julliene (alias maman Kanyoni) WAROKOTSE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Mu gihe kwibuka iminsi 100 genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo isoza twifuje kubasangiza ubutumwa bwa maman Kanyoni watuganirije ku mateka ye anaboneraho gushimira ingabo z’igihugu ndetse anavuga impamvu yatumye akunda ikipe ya APR FC.

Yagize ati” Ntabwo uyu munsi ndibuvuge amagambo menshi, ariko ndumva umunsi wo gukira kwanjye wageze, kuganiriza abakunzi ba APR FC ikipe nkunda kubera izina ryayo n’amateka mfitanye nayo. N’ikipe ituma nishima, ndabanza gushimira Ingabo z’igihugu zihagarariye benshi mubo ntabasha kubona ariko ndababwiye ngo Inkotanyi ndabashimira mwarakoze kuturokora no kutwitangira.”

“Bakunzi ba APR hari amagambo abiri njya nibuka navuze muri Genocide, nasohotse mu kirombe nari nihishemo mpagarara hejuru yacyo mu mvura mbona igihugu kirarangaye ndeba hakurya, hakuno, hepfo na ruguru aho navukaga mbona harahiye harashize mbwira Imana ngo ngusabye ibintu bibiri. Nari mfite abantu bahoraga badushorogotora batubwira ngo Inkotanyi zirapfa nk’ubushishi bupfira mu mamesa bazazica kugera ku isegonda rya nyuma, mbwira Imana ngo Inkotanyi ziza ni wowe uzizi, aho zigeze ni wowe uhazi, aho kugira ngo zipfe nk’ubushishi bupfira mu mamesa ko uri Ingabo isumba izindi wabadushyikijeho bakaturokora. Niba ubona batazatugeraho nabwo bagire inama yo gusubira inyuma natwe uduhe kwipfira birangire.

Mbona hepfo yanjye hari abantu nsubira mu kirombe nicaramo nsenga isengesho mbwira Imana ngo ndazi y’uko utadutaye kandi utatwanze gira icyo ukorera Inkotanyi uyu munsi kuko uwavugaga ko zizapfa zigashira yari bugufi bwanjye, nabivuze ari kuwa kabiri nsubira mu kirombe mpuriramo na bene maman. Igihe cyose iyo twajyaga kugama mu mizonobare y’urugo rwaho twasangaga bari mu kiganiro cy’uko bica n’uko Inkotanyi zashize.”

“Ku munsi wa kane, baratuvumbuye batujyana gutegerereza ahantu ngo ku itariki 05 kanama 1994 bazatwice, ngo tuzaherekeze umubyeyi (ikinani Habyarimana). Tuhamaze iminsi 03 Inkotanyi zifata Butare (Camp Ngoma na ESO) zambukana aho twari turi babotsa igitutu baratwibagirwa. Nkanjye wababonye muri inkoramutima kuri njye, ubwo abandi tubisangiye muri akadasohoka mu buzima bw’Abacikacumu n’ubwo haba udutokoreza ariko ntawe utokoza amata apfundikiye.”

“Mbarahije ukuri ko tubakunda, muzambwirire Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME ngo warakoze mubyeyi nta shimwe nabona twabaha njye ntacyo nakora ngo mubone y’uko mwadukoreye ariko iyi saha mbwiye Imana ngo ibahaze uburame, ibateze intambwe, ibarindire murwo yabahaye mwarakoze. Hari byinshi nabonaga ku Abacikacumu nongeyeho jyewe ubwanjye nabonaga ubuzima bwarazimye.”

“Ndi umwe mubarokotse nari umupfu, ndebwa nk’aho habura gatoya ngo nitahire ariko nitaweho ndavurwa kandi mbere yo kugira ngo bazangeze kwa muganga, nabanje kuvurwa n’Inkotanyi. Mu bantu nanyuze mu maboko umuntu wa mbere nibuka nabonye namenye bwa mbere nkibasha kugarura ubwenge ni uwari ukuriye Police mu Burasirazuba bita Rutaganira Dismas, sinjya mubona ariko igihe cyose iyo nsaba umugisha niwe mperaho ngo izamwishyure.”

“Bakunzi ba APR FC rero, ibyo tutakekaga byose Ingabo za APR  mwabitugejejeho, numvaga amagufwa y’abacu imbwa zizayarya abayatemye bakajya bayadukubita, bakayadutera, akamanukana n’imivu y’amazi, akanyanyagira imihanda, murangije muha icyubahiro abacu. Muzambwirire Perezida wa Repubulika muti warakoze mubyeyi kuduhera abacu icyubahiro isaha nk’iyi n’ubwo wumva ndira ndanezerewe, warakoze kubaha agaciro mukaducanira itara ritazima mukatubera urumuri abacu magingo aya tukaba tubibuka.”

“Kera ntaraba umumama najyaga mbyuka ngakenyera nkambara nkajya aho bavuze Perezida ari bujye ngiye kumubaza nti ese Genocide ntizongera kuba nahagera bakanyima umwanya nkataha nkajya mu bitaro, ubutaha bazongera kuvuga ko azaza hano, nkazinduka kare cyane nkajyayo ngiye kumubaza nti ese Genocide ntizongera kuba, ntibazongera kutwica, nahagera nkabura umwanya nkataha.

“Umunsi umwe wanyuma nari maze kuba umumama yaje Huye bamwakirira kuri Stade ya Huye yari itarubakwa neza kuriya, bamwakirira muri Gare inyuma ya Stade, ndagenda niha ikizere ndavuga nti uyu munsi noneho ndibuvugane nawe. Nari mfite ibibazo byinshi ndibumubaze n’agahinda kenshi, nabwo barambaza ngo ese uramushakira iki? Mbabwira icyo mushakira bahita bambwira ngo genda wicare hariya inyuma turamukubwirira. Uwo munsi nabwo naraye mu bitaro kuko icyo nashakaga ntari nakibonye ariko ubu ibyo nashakaga kumubaza byose niko byakozwe ku murongo.”

“Mu bintu byatumye ntangira iterambere n’uko icyumweru kimwe numvise ijambo rye avuga ngo muhumure ntimuri mwenyine kandi Genocide ntizongera kuba. Icyumweru kimwe nigiriraga ikizere, icyumweru cya kabari nkongera gusubira kuvuga ko nindamuka nguze ikibanza n’ubundi bazakisubiza, ningura inka nubundi bazagaruka  bakayirya, nkahora mpisha abana banjye nkumva byanze bikunze bazabica, nkarara mbabundikiye kandi n’ubundi ntacyo mbamariye, ariko uyu munsi wa none, mwadukuyemo ubwoba mbibwirire akantu kamwe nkigera hano muri Karembure ntuye, umudugudu w’abatishoboye usibye ko iri zina naryanze, turi mu mudugudu w’abishoboye kuko dufite abadushoboje, nahamagaye umwe mu bayobozi b’ingabo ndamubwira ngo nyemerera ne kugwa mu maboko y’abantu ahubwo ngwe mu maboko yawe anyemerere nansanga ndi umunyamakosa anshyire imbere yabo nababaje bantere amabuye ibyo byari ukuri kuzima. Uriya munsi iyo Afande atanyitaba, iyo atohereza umusirikare ngo aze kundeba ntabwo nari kuramuka, mwaduhaye ikizere cyo kubaho, mutuba bugufi, mudutega amatwi muraduhumuriza, muzamubwire ngo mwarakoze muri akadasohoka m’ubuzima bwacu.”

“Bakunzi ba APR, njya nibuka ahantu Papa yahuriraga na Burugumesitiri buri gihe agahita amufunga kandi yari mubyara we. Kugira ngo abahinzi bajye mu murima Papa yabanzaga gutora inkoni akabaherekeza kugira ngo abanze abahagarikire batangire guhinga, nari umwana ariko najyaga mbyitegereza bikantera ihungabana ndi muto. Najyaga mbaza Imana ngo ese ko ntari umuhungu ngo nzagire igihe mbone imbaraga zo kurwanira Papa azarwana kugera ryari? Mwarakoze nubwo yitahiye bakamucyurira igihe kitari cyo bakamujyana atabonye Inkotanyi, narababonye kandi umutima wanjye wararuhutse. ”

“Muzambwirire Perezida Paul KAGAME ngo warakoze kuko wabaye umusimbura w’ababyeyi bacu, narinzi ko ubuzima busibanganye kuko Papa apfuye ariko mwarakoze kandi, yarakoze yabaye umubyeyi mu kigwi cya Papa. Ndavuzwa, ubuzima busanzwe mbaho bingoye ariko mbaho, ndiho kandi mbasha gukora uko imbaraga zanjye zingana nkabasha kubona uwo mbwira ikimbabaje.”

“Ibyo ntabashije kubona kuri Papa narabibonye, nabonye abo twarokokanye biga, bakunzi ba APR murabizi dufitemo ba Gitifu b’Utugari, ab’Imirenge, Abadepite, Abasenateri, Abaminisitiri, dufite Abarisansiye, Abadogiteri n’Abaporofeseri barokotse kandi batigishijwe na base na basewabo, batigishijwe n’imiryango bigishijwe n’Igihugu. Mwarakoze kutubera umubyeyi ndabibashimira pe, muzamubwire ngo warakoze kuba umusimbura w’Ababyeyi bacu.”

“Bakunzi ba APR, ni byinshi navuga ariko, mbabwize ukuri ko uyu munsi ndivuye kandi muramvuye, Ingabo za APR mwarakoze kuko twababonye muri byose. Umunsi wa none isaha nk’iyi ndabiginze muzansabire ku Mana sinzapfe ntabonye Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi b’Ingabo mbabonye mu maso yanjye. Mumbereye umuti n’ihumure muri byose, mwambereye Umubyeyi mutanzi mu ntega amatwi mutanzi mwongeye kumbera umuganga ariko by’umwihariko reka ndangize mbisabira akantu gato: ndasaba ngo muzamfashe muganga wanjye wamvuye, wankurikiranye akorera Kanombe ubu kugira ngo mvuge aya magambo nagerageje igihe kinini cyo kwiyambura ubuzima kubera umubabaro n’agahinda n’ubuzima nari ndimo ariko abaganga babiri banyitayeho barankurikirana bansura murugo aho nabaga, bantega amatwi bankura mu bwihebe bandinda kwiyambura ubuzima nubwa abana banjye kuko nari mbigerageje inshuro ebyiri, nibwo bansanze indera.”

“Ndabasaba ngo muzampembere umwe yitwa Afandi Kayitare Pacific by’umwihariko na Nteziryayo Evarid ukorera mu biro bya director w’ibitaro bya Kanombe yaramfashije, amba hafi anyongerera imbaraga mu mutima, atuma mu mutima wanjye haza amahoro, mbasha kwiyakira mbona agaciro kanyu mu gihe numvaga mbabereye umutwaro anyibutsa ko atari byo ko ahubwo nd’ishema ryanyu.”

“Reka mbashimire uyu munsi ni umunsi udasanzwe Imana ibahe umugisha kandi Imana nizeye ko izakomeza kuturindira igihugu tukakibamo neza, ikatuba bugufi ndaziko hari ijambo rimwe nigeze kurota umuntu ambwira ngo uwakiduhaye ntaho yagiye, ukifuza azatugwa imbere, ngo azabagwa imbere ntabwo azabagwa inyuma abirukankanye. Natwe ntacyo tuzaba kuko uwabaduhaye ntaho yagiye, nyiri ibihe watumye muturokora nubu aracyaturiho turacyamufite, aracyabafite ndizera ko ntacyo tuzaba. Mugire umunsi mwiza murakabaho kandi murakarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published.