Myugariro wa APR FC Mutsinzi Ange yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda 2019-20, ikipe y’ingabo z’igihugu zatsinzemo AS Muhanga ibitego 2-0 harimo icya mbere uyu musore yatsinze n’umutwe ku munota wa 36, cyakurikiwe n’icya Kapiteni Manzi Thierry nyuma y’iminota itatu gusa.
Mutsinzi wahuye n’impanuka mu mukino wa mbere wa shampiyona AS Kigali yakiriyemo APR FC ubwo yagonganaga na mugenzi we mu kibuga bituma asiba imikino itatu ya shampiyona, akaba yaragarutse mu kibuga ahura na AS Muhanga yazamukiyemo dore ko yatangiye kuyikinira ku myaka 17 gusa ikiri mu cyiciro cya kabiri.
Mu mukino APR FC yakiragamo AS Muhanga ku Cyumweru Tariki ya 27 Ukwakira, ku munota wa 36 nibwo APR FC yabonye koruneli yatewe neza na Butera Andrew, maze Mutsinzi atereka umupira ku mutwe uboneza mu izamu rya AS Muhanga ryari ririnzwe na Nduwimana Pascal. Nyuma y’uko inshundura zinyeganyeze uyu myugariro ntabwo yigeze yishimira iki igitego kubera icyubahiro yahaye iyi kipe yazamukiyemo.
Aganira n’umunyamakuru wa APR FC, Mutsinzi akaba yatangaje ko gutsinda igitego AS Muhanga byari bihagije akaba atarakishimiye kubera icyubahiro yayihaye.
Yagize at: ‘’ AS Muhanga ni ikipe nazamukiyemo, yandeze ikangeza aho ngeze ubu, kubera icyubahiro n’agaciro gakomeye nyiha numvaga gutsinda igitego bihagije ntashobora kwishima ntinze ikipe yanzamuye.’’
‘’Icya mbere ni icyubahiro, kuba naratsinze ikipe naturutsemo kandi numva biriya bihagije kuba nabereka urukundo mbakunda kuko baramfashije mu rugendo rwanjye rw’umupira w’amaguru, kuri njye nibwo butumwa nifuzaga kubaha.’’

Agira icyo avuga ku mukino yagarutsemo nyuma y’iminsi 23, akitwara neza, akaba yatangaje ko byamushimishije cyane ndetse byanamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane kugira ngo azagere ku ntego ze zo gutwara igikombe cya shampiyona.
‘’Byaranshimishije cyane kuko hari hashize igihe kinini ntakina, ngahita nitwara neza ngatsinda igitego, byanteye ingufu ndetse bimfasha gutangira shampiyona neza.’’

Mutsinzi Ange w’imyaka 22, yaboneye izuba mu ikipe ya United Stars yo mu Kabagari yakinaga mu cyiciro cya kabiri mu mwaka wa 2013, nyuma y’umwaka umwe gusa yaje kwerekeza muri AS Muhanga icyo gihe nayo yakinaga icyiciro cya kabiri aza kuyifasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa shampiyona ya 2014-15, ntiyahatinze kuko nyuma yayikiniye umwaka umwe mu cyiciro cya mbere aho yaje kubengukwa na Rayon Sports yakiniye imyaka itatu nyuma yerekeza muri APR FC ku mpera y’umwaka wa shampiyona ya 2018-19.