Nyuma yo kwerekeza mu Clube Desportivo Trofense yo muri Portugal, myugariro Mutsinzi Ange wakiniraga ikipe ya APR FC, yageneye ubutumwa bw’ishimwe ubuyobozi bw’iyi kipe abashimira urukundo n’amahirwe bamuhaye byatumye abengukwa n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’uburayi.
Ni ubutubwa Mutsinzi Ange yanditse ku mugoroba ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibi mu ikipe ya Clube Desportivo Trofense yo muri Portugal mu cyiciro cya kabiri.
Yagize ati” Mfashe umwanya wo gushimira amahirwe adasanzwe n’umwanya nahawe n’ikipe ya APR FC mu myaka ibiri ishize ndi umukinyi wayo. By’umwihariko ndashimira ubuyobozi bw’ikipe ku bw’urukundo mwangararagarije mu gihe tumaranye. Ndashimira cyane abatoza bamfashije umunsi ku wundi bakangirira icyizere cyo gukina. Ndashimira cyane abakinnyi bagenzi banjye twabanye mu gihe narimaze muri APR FC tukayihesha ibikombe. Ndangije nshimira byimazeyo abafana ba APR FCurukundo mwanyeretse. Nkaba nagira ngo menyeshe abakunzi banjye bose ko ngiye gukomereza akazi muri Clube Desportivo Trofense”
Tubibutse ko Mutsinzi Ange Jimmy yaje mu ikipe y’ingabo z’igihugu muri 2019 avuye mu ikipe ya Rayon Sport akaba yari amaze imyaka ibiri muri APR FC.