E-mail: administration@aprfc.rw

Mutsinzi Ange: Njye sindeba uko mukeba yiyubatse ahubwo ndeba uko mpagaze

Myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Mutsinzi Ange atangaza ko afitiye icyizere APR FC yiyubatse ndetse ko adatewe ubwoba n’uko amakipe bazahanganira igikombe cya shampiyona akomeje kugura abakinnyi umunsi ku wundi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro kigufi twagiranye kuri uyu wa Mbere, akaba yatangiye atwereka uburyo afite icyizere ko intego y’ikipe y’ingabo z’igihugu izagerwaho umwaka utaha ashingiye ku kuntu yongeyemo amaraso mashya impande zose.

Yagize ati: ”Akenshi rero njyewe sinkunda kureba uko mukeba yiyubatse ahubwo ndeba uko mpagaze, yego nibyo amakipe duhanganye ari kugura abakinnyi beza gusa njye mbanza kureba uko ikipe yacu ihagaze, ese iri ku rwego rwahangana n’uwo ari we wese mu gihugu?”

”Icyo navuga ku ikipe yacu ni ikipe nziza mwarabibonye umwaka ushize twitwaye neza, abayobozi bafatanyije n’abatoza bongeyemo abakinnyi beza bazadufasha cyane haba mu marushanwa yo mu gihugu, mu karere ndetse no ku ruhando nyafurika nka Tuyisenge Jacques hari byinshi azaduha na bagenzi be hari byinshi bazongera mu ikipe.”

Ange atangaza ko we areba uko ahagaze atitaye k’uko mukeba yiyubatse
Mutsinzi Ange afitiye icyizere kinshi Jacques Tuyisenge

”Umutoza wongera imbaraga batuzaniye ni umutoza mwiza uri ku rwego mpuzamahanga ukomeje kudufasha cyane aduha imyitozo myiza, icyo navuga ni uko ikipe yacu ikomeye cyane, abatoza ndetse n’abayobozi beza bayireberera umunsi ku wundi nabyo biduha icyizere ko intego yacu nta kabuza umwaka utaha tuzayigeraho.”

Umutoza wongera ingufu Pablo Morchón ashimwa na Mutsinzi Ange kubera imyitozo akomeje kubaha ya kinyamwuga

Mutsinzi akaba yahaye ubutumwa abafana abizeza ibyishimo umwaka utaha w’imikino

Yagize ati: ”Icyo nakwizeza abafana ni uko ikipe imeze neza kandi ndabizeza ko umwaka utaha tuzatanga ibirenze ibyo twatanze umwaka ushize twitwara neza kugira ngo tubahe ibyishimo, ni urugendo ruzaba rutoroshye turabizi ariko natwe turiyizeye, bazadutize umurindi gusa ntibazacike intege nk’uko babikoze umwaka ushize ubundi ibyishimo bazabibona”

Mutsinzi ni umwe mu nkingi za mwamba za APR FC
Mutsinzi arizeza abafana ibyishimo umwaka utaha w’imikino

Mutsinzi Ange yerekanywe ku mugaragaro nk’umukinnyi wa APR FC Tariki 2 Kanama 2019 akaba yarayifashije kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka we wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.