Ibitego 2-0 bya Mustinzi Ange na Manzi Thierry nibyo bifashije APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona n’amanota Cumi n’atatu, nyuma yo gukura amanota atatu kuri AS Muhanga mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumeru Tariki ya 27 Ukwakira 2019.
APR FC yihariye umupira mu minota myinshi y’umukino, yagiye ibona uburyo bwinshi butandukanye bwashoboraga kuyihesha igitego mu minota ya mbere, ariko igorwa cyane no kubyaza umusaruro ubwo burya bwiza yagiye ibona.
Ku munota wa 35 myugariro Mutsinzi Ange wari wagarutse mu kibuga nyuma yo gusiba imikino itatu, niwe wafunguye amazumu igitego yatsinze ku mupira yahawe na Ishimwe Kevin awuteye uvuye muri koruneli, Mutsinzi nawe ntiyazuyaza ashyiramo n’umutwe.
Nyuma yo gutsindwa iki gitego, AS Muhanga yakinaga yugarira cyane yahise ifungura umukino, maze binafasha APR FC kubona ikindi gitego kihuse cyane ku munota wa 38′ ubwo Manzi Thierry yazamukanaga umupira awuha neza Kevin nawe awumushyirira neza mukirere maze Thierry awuboneza neza mu rushundura n’umutwe amakipe yombi ajya kuruhuka ari 2-0.
Mu gice cya kabiri APR FC yagiye ikora impinduka zitandukanye, aho Nizeyimana Djuma yasimbuye Ishimwe Kevin, Mugunga Yves asimbura Usengimana Danny naho Manishimwe Djabel asimbura Bukuru Christopher.
Ikipe ya AS Muhanga nayo yagiye ibona uburyo muri uyu mukino, bwashoboraga kuvamo igitego ariko umunyezamu Rwabugiri Umar na ba myugariro bagenda bakora akazi gakomeye babasha kugarira neza . APR FC nayo yakomeje gushakisha ikindi gitego gusa uburyo bwinshi bwiza yagiye ibona mu gice cya kabiri ntiyabasha kububyaza umusaruro.
Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agatenyo rwa shampiyona n’amanota cumi n’atatu n’ibitego birindwi izigamye mu mikino itanu imaze gukinwa muri shampiyona.