E-mail: administration@aprfc.rw

Mushimishe Abanyarwanda Nkuko Ingabo zacu zibikora: Lt Gen MK MUBARAKH, Chairman wa APR F.C

Urugamba rwo gushaka kwegukana igikombe cy’amahoro ndetse nicya shampiyona rugeze ahakomeye ari nako amakipe akomeje kwitegura imikino agiye asigaje kugira ngo arebe ko yakwegukana ibikombe izindi zishakisha uburyo zaguma mu kiciro cya mbere.

Kuri ubu ikipe y’ingabo z’igihugu nayo iri kwitegura imikino iri mbere dore ko kuri uyu wa Kane ifite umukino igomba kwakiramo ikipe ya Rayon Sports, ni umukino wo kwishyura wa 1/2 w’igikombe cy’Amahoro aho umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri umuyobozi wa APR F.C yasuye iyi kipe aho yakoreraga imyitozo agira ubutumwa agenera Abakinnyi biyi kipe aho yabasabye intsinzi nkuko ingabo z’u Rwanda zidahwema gutahukana intsinzi aho ziri hose yabasabye kubaha intsinzi kuri uyu wa Kane ndetse n’indi mikino bafite imbere.

Yagize ati ”turi kwitegura umukino wo kuri uyu wa Kane dukeneye intsinzi kandi tubabonamo intsinzi mujye murebera no ku ngabo zacu ziri hirya no hino ku isi zirangwa n’intsinzi. Namwe rero muduhe intsinzi kuri uyu wa Kane kuko nta gikombe na kimwe dushaka gutakaza mu nzira byose turabishaka.

Muri ikipe nziza y’ Abanyarwanda batarangwamo abandi bantu kandi ntabo twifuza kuzazana muri iyi kipe kuko mwebwe mushoboye, mufite barumuna banyu nabo bazaca hano kuko nk’ikipe y’ingabo twifuza kubaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo nk’abenegihugu. Ibi bizafasha Abakinnyi kwiteza imbere mu buryo bwose kandi ninawo murongo twihaye.

Kuri APR F.C nta nubwo turwanya abanyamahanga, andi makipe yarafite abanyamahanga 03 ageraho asaba ko umubare wongerwa bakaba 05 birakorwa yewe nubu ashatse yasaba abandi bakaba 07 ariko twe ntiduteze guhindura umurongo turimo wo guhuza imbaraga nk’Abanyarwanda.
Chairman wa APR F.C yongeye kwibutsa Abakinnyi gukomeza kwitwararika COVID-19 nubwo udupfukamunwa tutagikoreshwa cyane.

Kapiteni wa APR F.C Manishimwe Djabel  wavuze mu izina ry’Abakinnyi yijeje ubuyobozi ko impanuro badahwema guhabwa bazumva kandi biteguye gutanga igishoboka cyose bakitwara neza.

Yagize ati, twiteguye neza kandi impanuro muduha nk’ubuyobozi zifite kinini zidufasha, nkuko muduhora hafi natwe nk’ Abakinnyi turiteguye dufite morale kandi twiteguye kwitwara neza n’abagenzi bange kuko buri kimwe turagifite abatoza bacu barahari kandi bari kudufasha neza.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.