Ku gicamunsi cyo kuri, uyu wa Kabiri ubwo ikipe ya APR F.C yakoraga imyitozo yayo, nibwo Umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yayisuye akurikirana imyitozo yayo.
Nyuma y’imyitozo, Umuyobozi wa APR F.C yaganirije abakinnyi ndetse n’abandi babarizwa muri iyi kipe aho yabibukije intego n’amahame agenga iyi kipe.
Yagize ati” Sinaherukaga kuza kubareba mu myitozo bitewe n’akandi kazi mba ndimo, ariko imikino imwe nimwe yanyu ndayireba, shampiyona ntiyoroshye kandi nk’uko mubizi mwese iyi kipe n’iyingabo z’igihugu kandi ingabo zu Rwanda aho ziri hose zirangwa n’intsinzi, namwe mudufitiye umwenda w’intsinzi, imyitozo yanyu nayikurikiranye dukeneye kubona muri ya kipe itsinda ibitego byinshi ikipe yose mugiye guhura ikaba ibizi ko iri butahe itsinzwe ibitego byinshi.”

Yakomeje agira inama abakinnyi ba APR F.C z’uburyo bakwitara neza muri iyi kipe ndetse no mu ikipe y’igihugu.
Yagize ati” Murabizi tuba dushaka kugira abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu ibyo rero bitangirira hano mu ikipe uba usanzwe ukinira mwitware neza kuko muri mu ikipe ibaha byose mushaka ubundi namwe tubabaza intsinzi, mu kibuga haberamo byinshi ariko ibyo byose mugomba kubinyuramo gitwari kandi mu kinyabupfura ikipe muhanganye kenshi iza ishaka kububakiraho amazina ariko mubereke ko mwe haricyo mubarusha.”
Yasoje inama yatangaga agira nizo aha bamwe mu bakinnyi zihariye zigamije kubereka ko biminjiramo agafu bagakora ibyo bitezweho.
Ikipe ya APR F.C ikaba ikomeje imyitozo yitegura umukino uzayihuza na Police F.C mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona yu Rwanda ya 2021/2022.


