E-mail: administration@aprfc.rw

Muri APR FC bamfashe nk’umwana wabo,aho kumfata nk’umukinnyi: Issa Bigirimana

Rutahizamu wa APR FC Issa Bigirimana ngo kuri we APR n’umuryango wa kabiri nyuma y’umuryango avukamo aboneraho no gushimra abayobozi ba APR bamufashe nk’umwana wabo.

Mu birori byo gushimira abakinnyi ba APR FC begukanye igikombe cy’Intwari byabaye ku Cyumweru tariki 03 Gashyantare, buri mukinnyi yahawe umwanya wo kugira icyo abwira abari bitabiriye ibyo birori, Issa yavuze ko APR FC kuri we ko ari umuryango wa kabiri.

Ati: ndagira ngo nshimire cyane abayobozi ba APR FC kuba baramfashe nk’umwana aho kumfata nk’umukinnyi baramfashije cyane, bamfashije ibintu byinshi cyane, kuri jyewe APR FC n’umuryango wa kabiri nyuma y’uwo mvukamo.

Issa kandi yaboneyeho no kubwira abakunzi ba APR ko azabatsindira igitego Rayon Sport mu mukino wa shampiyona wo kwishyura. Ati: ndagira ngo nizeze abakunzi ba APR FC ko nzabatsindira igitego Rayon Sport mu mukino wo kwishyura wa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.