Umufana w’imena wa APR, Murekatete Gloria (Nyiragasazi) yasobanuye impamvu atajya afasha hasi igikombe ahorana mu gihe aba ari kuri stade afana ikipe y’ingabo z’igihugu.
Murekatte avuga ko abiterwa n’urukundo akunda APR FC yihebeye ndetse ko aba ari n’ubutumwa aba yifuza guha abakinnyi.
Yagize ati: ”Impamvu mpora nteruye igikombe mbiterwa n’urukundo nkunda APR FC nihebeye ndetse hari n’ubutumwa mba nifuza guha abakinnyi mbibutsa ko bagomba guharanira kugisimbuza ibindi buri mwaka w’imikino.”
”APR FC ni ikipe ihorana intego yo gutwara ibikombe, buri uko tuje kuri stade tuba tuje twizeye kubona intsinzi ari yo nzira igana ku ntego zo gutwara ibikombe, iyo umukinnyi abonye nteruye kiriya gikombe bimuha imbaraga zo guhora azirikana intego z’ikipe.”
Murekatete Gloria ubusanzwe ni umukunzi wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, nk’uko abyivugira akaba yaratangiye gukunda no gufana APR FC mu 1996 kugeza na n’ubu.