E-mail: administration@aprfc.rw

Mupenzi Eto yasabye imbabazi ubuyobozi n’ abakunzi b’umupira w’amaguru

Mupenzi Eto ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, arasaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru ku mashusho ye yagaragaye avuga mo amagambo atashimishije abantu benshi ubwo ikipe ya APR FC yagarukaga iva muri Djibouti.

Ni mu ibaruwa uyu mugabo yanditse agaragaza ko amagambo yavuze nta muntu n’umwe wo mu’ Rwanda yari agamije gukomeretsa. Uburakare bwatumye kamere muntu yanga yarabutewe n’umuntu w’umunyamahanga bashyogoranije asagararira abo bari kumwe m’urugendo. Akaba asaba imbabazi buri muntu wese wabonye ariya mashusho avuga ko atari akwiye kuvuga kuriya nk’umusiporotifu.

Aboneyeho kandi gusaba imbabazi ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, abakunzi b’umupira muri rusange by’umwihariko abakunzi ba APR FC na buri mu nyarwanda wese wabonye ariya mashuso.

Leave a Reply

Your email address will not be published.