Ikipe APR FC inganyije na Mukura Victory Sports ubusa ku busa mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro 2018 waberaga kuri Stade ya Huye.
Umukino wahuje aya makipe yo waranzwe no kugarira cyane ku mpande zombi, umupira wakinirwaga hagati cyane ariko nta mipira igera imbere y’izamu, dore ko n’umukino wanarangiye hatewe koruneri eshatu gusa mu mukino wose.
Bamwe mu bakunzi baya makipe bavuze ko amakipe yombi yakinnye umukino wo gukanirana cyane ndetse no kugarira cyane aribyo byatumye amakipe yombi atabasha gukina umukino mwiza nkuko bari bawiteze.
Aya makipe yombi akaba agifite umukino wo kwishyura wa ½ uzabahuza tariki 08 Kanama ni kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha kuri stade Amahoro.