E-mail: administration@aprfc.rw

Muhadjiri yatangiye imyitozo, Zlatko avuga ko byose bigishoboka mu gihe shampiyona itararangira

Nyuma yo gukiruka angine Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Hakizimana Muhadjiri yatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’iminsi ibiri yari amaze atagaragara mu myitozo.

Mu kiganiro n’umutoza w’umunya Serbia Zlatko Krmpotić, utoza APR FC twamubajije uko we n’abasore be biteguye uyu mukino,atubwira ko biteguye neza ngo icyo bashaka ni amanota atatu.

Ati ” Icyo nakubwira n’uko twiteguye neza intego n’ugutahana dushaka amanota atatu kuko ubu nta rindi kosa twemerewe gukora tugomba gukora ibishoboka byose tugatsinda imikino ibiri dusigaranye kugira ngo amahirwe yo kwegukana igikombe atayoyoka kandi dusa naho tukiyafite, rero icyo dushaka n’ugutsinda uriya mukino ibindi bikaza nyuma”.

Zlatko kandi twamubajije niba we n’abasore be bagifite ikizere cyo gutwara igikombe, avuga ko byose bigishoboka kuko ngo shampiyona itararangira. Ati ” Byose biracyashoboka kuko shampiyona ntirarangira mu mibare byose biracyashoboka kuko harimo ikinyuranyo cy’amanota ane mu gihe habura imikino ibiri, twebwe icyo tugomba gukora n’ugustinda imikino yacu ibiri dusigaranye ibindi bikaza nyuma”.

Ikipe ya APR FC ikaba iri bukore imyitozo ibanziriza iya nyuma uyu munsi saa cyenda y’ine (10h00′) i Shyorongi nk’ibisanzwe, ikazakora imyitozo ya nyuma ku munsi w’ejo kuwa Gatanu nabwo saa cyenda y’ine (10h00′) i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.