E-mail: administration@aprfc.rw

Mugunga Yves afashije APR FC kunganya na Police FC

APR FC inganyije na Police FC 1-1 mu mukino w’umunsi wa 6 wa Shampiyona bituma APR FC idasubirana umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Ndayishimiye Antoine Dominique niwe watsindiye Police FC ku munota wa 74, nyuma y’iminota ine gusa Mugunga Yves atsindira APR FC igitego ku mupira yahawe na Omborenga Fitina, Mugunga arusha umuvuduko ba myugariro ba Police abatanga umupira abatsindana igitego cyatumye amakipe yombi agabana amanota.

Wari umukino unogeye amaso amakipe yombi yahererekanyaga neza igice cya mbere Police yabonye uburyo bwinshi bwari kuba bwabahaye igitego kare ariko bamyugariro ba APR FC babasha guhagarara neza ndetse n’umuzamu Rwabugiri bakora akazi gakomeye.

Mu gice cya kabiri APR FC yatangiye yotsa igitutu Police FC ari nako umutoza Adil agenda akora impinduka zitandukanye, aho Mugunga Yves yasimbuye Usengimana Dany, Butera Andrew asimbura Bukuru Christophe naho Ishimwe Kevin asimbura Niyomugabo Claude.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 14 ku mwanya wa kabiri, iyanganya na Mukura VS ya mbere kubera umubare w’ibitego izigamye irusha APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published.