Umufana wa APR FC w’imena Nkundabatware Evariste, yatangaje impamvu yisiga ikirango cy’umuterankunga Azam ku mikino yose aje gushyigikiraho APR FC ndetse anashimira cyane Musanze APR Musanze Fan Club kuri byinshi yamuhejejeho.
Nkundabatware w’imyaka 31 asanzwe ari umwe mu bagize APR Musanze Fan Club yo mu karere ka Musanzwe yinjiyemo muri 2016, itsinda risanzwe rishyigikira APR FC mu bikorwa bya buri munsi ndetse rigakora n’ibikorwa by’ubugiraneza.
Nkundabatware atangaza ko yahisemo kwisiga irangi rya Azam kuko ari umuterankunga w’imena wa APR FC ndetse yifuza kwisanisha n’imyambarire y’abakinnyi mu kibuga.
Yagize ati: ” Impamvu nahisemo kwisiga iri rangi ni uko nkunda cyane APR FC, Azam ni umuterankunga wacu abakinnyi niwe bambara ku myenda y’ikipe nanjye mba nifuza kwisanisha nabo kugira ngo numve ko ndi kumwe nabo haba ku mubiri ndetse no ku mutima. Nicyo kinyumvisha ko APR FC indi ku mutima.”

Arashimira cyane APR Musanze Fan Club kubyo yamugejejeho
N’ubwo Nkundabatware yabanaga n’umufasha we batarasezeranye, abanyamuryango ba APR Musanze Fan Club bamugiriye inama yo gusezerana mu murenge ndetse n’imbere y’Imana maze bamutera inkunga ndetse banamuyoborera ubwo bukwe bwabaye Nzeri 2020.
Yagize ati: ” Nabanaga n’umufasha wanjye dufitanye abana babiri tutarasezeranye ariko ubwo APR Musanze Fan Club bazaga kundemera muri Guma Mu Rugo, bangiriye inama yo kuzasezerana n’umugore wanjye ndetse no kugira ikinyabupfura kiranga abafana b’ikipe y’ingabo z’igihugu kuko ari cyo kuzambashisha kubaka urugo rugakomera.”
”Niho buri wese yatangiye kwitanga icyo azamfasha mu kanya gato tubona ubukwe buruzuye, umuyobozi wa Fan Club yacu Ngabonziza Louis yambwiye ko icyorezo nigicogora azambwira umunsi tuzasezeraniraho.”
Yakomeje agira ati: ”Mukwa Cyenda harageze maze ambwira ko noneho Leta yemereye abifuza gusezerana kuba babikora ari nabwo ubukwe bwanjye bwabaye. Natunguwe n’uburyo nabonye ibintu byose byuzuye ntazi aho biturutse, twagiye mu modoka nziza, batwambika imyenda myiza njye, umugeni, abana ndetse n’abaduherekeje ushyizeho n’abatumiwe uburyo babateguriye amafunguro meza. Nahise mbona ko aha ari ho nkwiye guturiza.”
Nkundabatware Evariste w’imyaka 31 atuye mu murenge wa Kigombe mu karere ka Musanze, akaba yaratangiye gufana APR FC mu 2000 ndetse avuga ko akunda cyane abakinnyi bose ba APR FC ariko cyane cyane batatu muri bo ari bo Kapiteni Manzi Thierry, Mutsizi Ange ndetse na Manishimwe Djabel.
Uruganda rwa Azam Ltd rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na APR FC mu gihe cy’imyaka ine tariki ya 15 Mutarama 2020, Impande zombi zikaba zemeranyijwe ko APR FC izajya yambara ikirango cy′uruganda rwa Azam ndetse no ku mikino APR FC yakiriye izajya izana kuri stade ibyapa byamamaza uruganda rwayo. Uretse ibi kandi AZAM ikaba yaremerewe kuzajya igurisha ibicuruzwa byayo kuri iyo mikino.
Asoza asaba abafana ba APR FC ndetse n’abanyarwanda muri rusange kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko ari yo nzira yonyine izatubashisha gusubira kuri stade tukongera guhura no kwishimana n’ikipe yacu twihebeye.
Amafoto y’ubukwe bwa Nkundabatware Evariste