Abafana ba APR FC bibumbiyu muri Kicukiro Fan Club, baraye bakoze ubusabane bishimira ibyo bamaze kugeraho biha n’ingamba nshyashya banaboneraho gusangira umwaka mushya wa 2020
Mu ijambo rye umuyobozi w’iyi Fan Club, Rukaka Steven yashimiye cyane byimazeyo abanyamuryango ba Kicukiro APR Fan Club abasaba gukomeza gushyira hamwe no gukomeza gukunda ikipe.
Ati: Ndagira ngo nshimire buri wese turi kumwe hano iyo bitaba gushyira hamwe no guhuriza hamwe imbaraga n’ibitekerezo bya buri umwe ntitwari kubigeraho, mukomereze aho dukomeze ubumwe bwacu, dushyire hamwe.
Ndagira ngo kandi nongere nsabe buri wese uri hano gukomeza gukunda no gushyigikira ikipe ya APR FC mboneyeho kandi kongera kubifuriza umwaka mushya muhire tuwinjiranemo ingamba nshyshya kandi tugomba no gusohoza.
Umuyobozi wungirije Sagamba Justin yavuze imyanzuro yavuye mu mwiherero bakoze nk’abayobazi mbere y’ubusabane avuga ko ingamba nshyshya zafashwe zireba buri munayamuryango ubarizwe muri iyi Fan Club.
Ati: Mu mwiherero duheruka gukora twarebeye hamwe ingamba nshyashya kandi zireba buri munyamuryango wese wa Kicukiro APR Fan Club mboneyeho no kubwira abasabye kuza muri Kicukiro APR Fan Club ko tuzabamenyasha ibisabwa byose nimubyubahiriza nta kabuza muzahabwa ikaze muri Kicukiro APR Fan Club.
Muri ubu busabane kandi hari abafana basanzwe bafana APR FC basabye ubuyobozi bwa Kicukiro APR Fan Club ko babashyira muri iyi Fan Club babizeza ko bazuza ibisabwa byose.