Kuri iki Cyumweru Tariki ya 05 Mutarama APR FC ndetse na barumuna babo Intare FC, basabanye n’abayobozi bakuru b’ikipe babifuriza umwaka mushya wa 2020 ndetse babaha n’ubutumwa buzafasha ikipe y’ingabo z’igihugu kwegukana igikombe cya Shampiyona ya 2019-20.
Ni ubusabane bwabereye i Gako mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba, bukaba bwitabiriwe na Perezida w’icyubahiro wa APR FC akaba n’umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano n’igisirikare Gen. James Kabarebe, Umugaba mukuru w’Inkeragutabara Gen. Fred Ibingira, Perezida wa APR FC akaba n’umugenzuzi mukuru wa RDF Lt Gen. Jacques Musemakweli ndetse n’umuyobozi wungirije wa APR FC akaba n’umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburasirazuba n’umujyi wa Kigali Maj Gen. Mubaraka Muganga.
Uretse abakinnyi ndetse n’abatoza b’aya makipe yombi, ubu busabane bukaba kandi bwitabiriwe n’abayobozi b’amatsinda y’abafana ba APR FC mu gihugu hose mu rwego rwo kwishimira umusaruro w’umwaka wa 2019 banagenera ubutumwa buzabfasha APR FC kwitwara neza mu mwaka mushya wa 2019, ndetse no kwishimira aho APR FC igeze muri Shampiyona nyuma yo guhindura ikipe ku kigero cya 70% ugereranyije n’iyakinaga umwaka ushize w’imikino wa 2018-19.
Umuyobozi w’abafana ku rwego rw’umugi wa Kigali Kazungu Edmond wari uhagarariye abafana, akaba yatangaje ko bashimira cyane ubuyobozi bwahinduye byinshi bigejeje ikipe ku mwanya wa mbere kandi bitanga icyizere cyo kwitwara neza muri uyu mwaka wa 2020, anizeza abitabiriye ubu busabane ko umubare w’abafana ugiye kwiyongera kurushaho.
Yagize ati: ”Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC kubw’impinduka mwakoze nyuma y’impera za shampiyona y’umwaka ushize, byagora andi makipe kuba yahindura abakinnyi 16 nyuma akitwara neza kurushaho. Ubu dufite abakinnyi b’intangarugero haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo, urebye uko dukina bidutera ishema. Abatoza bacu bamaranye ikipe amezi atanu gusa, bitanga icyizere ko uko iminsi yicuma umusaruro uzagenda urushaho kuba mwiza cyane.”

”Abafana baragenda biyongera umunsi ku wundi, natanga urugero nka Nyagatare hava za coasters enye kuri buri mukino, kandi tukaba twizeza abakinnyi, abatoza ndetse n’ubuyobozi ko umubare uzakomeza kwiyongera, umukino wose dukinnye tukuzura stade iyo ari yo yose twakiniyeho.”
Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry wavuze mu izina ry’abakinnyi, akaba yatangaje ko ashimira cyane ubuyobozi buhora ikipe hafi ndetse n’abafana bababaye inyuma bakabinjiza mu mwaka w’imihigo wa 2020 bari ku mwanya wa mbere.
Yagize ati: ” Ndashimira cyane ubuyobozi bwiza bwa APR FC butuba hafi mu bizuma bwa buri munsi bw’ikipe ndetse n’abafana baduherekeza aho tugiye gukina hose, twasoje umwaka wa 2019 turi ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ntibihagije kuko uyu mwaka twatangiye wa 2020 ari uw’imihigo kandi tugomba guhigura, tugomba kubashimisha bitewe n’icyizere mutugirira n’uburyo mudutera imbaraga zo gukora cyane.”
”Uyu mwaka wa 2020 dutangiye urimo akazi gakomeye, harimo imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2019-20 twanatangiye, igikombe cy’intwari ndetse n’igikombe cy’amahoro. Kuri twe abakinnyi imbagara zirahari, intego dufite ni uguharanira gutwara ibyo bikombe byose kandi tugomba kuyigeraho.”

Umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi nawe wari witabiriye ubu busabane, akaba yatangaje ko APR FC ifite abayobozi b’abanyamwuga ndetse n’abakinnyi bashyira umutima ku kazi, anasaba abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo ikazegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda nk’intego y’ikipe muri rusange.
Yagize ati: ” Ndashimira abayobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’abafana ba APR FC kubw’imbaraga twakoresheje kugira ngo tube tugeze kuri ibi byiza byose, guhera mu gikombe cya gisirikare kari akazi gakomeye ariko twarafatanyije twese kugira ngo tugere kuri uru rwego. Mu mateka yanjye kuva natangira umwuga w’ubutoza nibwo ntoje ikipe ihorana intego yo gutsinda bene aka kageni, guhera mu mikino ya gisirikare kugeza kuri uyu munsi aba basore binjira mu kibuga baharanira intsinzi, ku bwanjye si itsinda ry’abakinnyi ahubwo n umuryango wa APR FC.”
” Ndasaba ko mwakomeza gushyigikira aba basore kugira ngo tuzagere ku ntego dufite yo kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda kuko APR FC ni ikipe ikomeye kandi ibifitiye ubushobozi.”
Perezida wa APR FC Lt. Gen. Jaqcues Musemakweli, akaba yamurikiye ikipe y’Intare abari aho yaba abayobozi, abatoza n’abakinnyi bayo, anaboneraho gusaba abitabiriye ubu busabane kuyishyigikira kuko ari yo izabyarira APR FC y’ahazaza, yashimiye kandi ikipe nkuru ya APR FC uburyo ikomeje kwitwara muri shampiyona ndetse anasaba abafana gukomeza kuyishyigikira kugira ngo ikomeze kwitwara neza muri uyu mwaka
Yagize ati” Ndabashimira uko mwitwaye mu mwaka ushize cyane cyane umukino mwasorejeho imikino ibanza ya shampiyona 2019-20 mutsinda Rayon Sports ibitego 2-0, n’ubwo tutari duhari ariko mwitwaye neza kandi mukomereze aho tuzongere duhure duteruye igikombe.”

Umushyitsi mukuru muri ubu busabane, Perezida w’icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe akaba yatangiye ashimira ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse abamenera ibanga rizabafasha kwitwara neza muri uyu mwaka mushya wa 2020.
Yagize ati: ” Turabashimira umusaruro mwagize mu mwaka ushize wa 2019, mwakoze byinshi kandi byiza turifuza kubikomeza kandi tugasoza neza, birashoboka nta na kimwe kizatubuza.”
” Kuva APR FC yashingwa ubu nibwo tugize ikipe nziza ifite ubuyobozi bwiza, abatoza beza, abakinnyi beza ndetse n’abafana beza iyo urebye neza hose usanga huzuye. Mu gihe nta na hamwe tubona ikibazo bivuze ko no mu kibuga hatagakwiye kuba ikibazo, dufite ikipe yatsinda umukino uwo ari wo wose buri wese aramutse azirikanye inshingano ze bivuze ko nta rwitwazo dufite.”
” Niba byose rero bimeze neza, ikintu cyo gukosora kugeza ubu ni kimwe gusa kandi mugomba kuzirikana, ni imyumvire ya APR FC. Iyi myumvire ntabwo igoranye ni uko APR FC ijya gukina igomba gutsinda byanze bikunze, iyi myumvire rero iyo igiye mu batoza, abakinnyi ndetse n’abafana twese tukajya ku kibuga twumva ko tugomba gutsinda nta cyatubuza kubigeraho.”

APR FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 38, ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 34 mu gihe Police iza ku mwanya wa gatatu na 33. Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izakira Bugesera FC kuri Stade ya Kigali ku Cyumweru Tariki ya 12 Mutarama 2020, mu umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda 2019-20.











