E-mail: administration@aprfc.rw

MU MAFOTO: Abakinnyi bose ba APR FC bakoreshejwe igeragezwa mbere yo kujya mu mwiherero

 

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 3 Ukwakira saa tatu za mu gitondo kuri stade Amahoro, abakinnyi bose ba APR FC bakoreshejwe imyitozo y’igeragezwa mbere yo kujya mu mwiherero kugira ngo batangire imyitozo yuzuye.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikaba yakoresheje abakinnyi bayo bose uko ari 31 imyitozo yo kugenzura uko bahagaze nyuma y’amezi arindwi badakorera hamwe.

Abatoza n’abakinnyi bose bakaba bagomba kujya mu mwiherero i Shyorongi kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kuzuza ibisabwa na Minisiteri ya siporo na Ferwafa ndetse ikanahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2019-20, APR FC ikaba izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions league.

 

 

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.