E-mail: administration@aprfc.rw

MU KWIZIHIZA UMUNSI W’INTWALI APR F.C U-20 YATSINZE KAMINUZA YA ULK

APR FC U-17 irerero ryo mu Mujyi wa Kigali ni rimwe muri 16 iyi kipe y’ingabo ifite mu gihugu

APR F.C U-20 yatsinze igitego 1-0 ikipe ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) mu mukino wo kwizihiza umunsi w’Intwali.

Ni umukino wakiniwe ku kibuga cya Centre des Jeunes de Gatenga mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 01/02/2023, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, ariko APR F.C U-20 ikiharira umupira cyane, dore ko yari yiganjemo abana bato ugereranyije n’abakinnyi ba ULK bari biganjemo abasore bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Uko guhererekanya neza ariko ntikwatanze umusaruro wari ukenewe ,u gice cya mbere cyanarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri umukino waje guhindura isura ndetse bidatinze APR F.C U-20 itsinda igitego kuri penaliti yatewe neza na Banamwana Empereur Patrick ku ikosa ryari rikorewe rutahizamu mu rubuga rw’amahina.

Ni ikipe igizwe n’abakinnyi b’abahanga baturuka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

ULK yakomeje gushakisha uburyo yakwishyura igiteho ariko biranga, ndetse n’amahirwe yabonye mu minota ya nyuma y’umukino, yabaviriyemo penaliti ariko rutahizamu ayiteye Umunyezamu David Irakiza ayikuramo.

Umukino warangiye ari ihitego 1-0, APR F.C U-20 yegukana intsinzi y’ubutwari ityo.

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’uwo mukino, Umunyamabanga Mukuru w’INTARE FC akaba n’umuhuzabikorwa wungirije w’amarerero ashamikiye kuri APR F.C, Philbert Hagengimana yasabye abo bakinnyi kuzirikana ubutwari bw’abanyarwanda twizihiza uyu munsi.

Ati “Uyu munsi turizihiza ubutwari bw’abanyarwanda dufatiraho urugero. Benshi mwumva bavugwa babayeho mutaravuka ariko mujye mwihatira gusoma amateka yabo, mubafatireho urugero.”

“Intwari si iyatabarutse gusa, namwe mwaba intwari igihe murangwa n’indangagaciro z’Ubutwari.”

Yakomeje abibutsa guhora bazirikana intero y’ikipe ya APR FC bashamikiyeho, bakagira intego, bakarangwa n’umurava byose bikabageza ku ntsinzi.

Umuyobozi w’Abanyeshuri muri ULK, akaba n’Umuyobozi w’Intagamburuzwa, ihuriro ry’abanyeshuri muri za Kaminuza mu Rwanda, Evariste MURWASHYAKA, yibukije ko Ubutwari bw’abanyarwanda twizihiza ari wo musingi w’ibyo u Rwanda rugezeho.

Ati “Twaherukaga gukina twizihiza umunsi wo kwibohora, twarabatsinze, ariko ubu noneho igihe twizihiza ubutwari bw’abanyarwanda ngo batubere icyitegererezo, muradutsinze. Ubutwari bw’abo banyarwanda ni na wo musingi w’ikipe mukinamo (APR FC) bukomeze bubarange haba mu kibuga, mu ishuri no mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”

Uyu ni umukino wari uwo kwishyura, ubanza ukaba warakinwe ku itariki ya 04/07/2022 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo kwibohora.

APR F.C U-20 igizwe n’abakinnyi bazamuwe mu ntera bava muri U-17, bakaba bitegura amarushanwa y’abo muri icyo cyiciro yenda gutangira.

Iyi kipe kandi ni imwe mu y’amarerero 16 ashamikiye kuri APR FC mu gihugu hose, aya akaba ari yo azajya akurwamo abakinnyi bazamurwa mu ntera bakajya mu INTARE FC aho bafashwa kuzamura urwego maze bakerekeza mu makipe atandukanye y’icyiciro cya mbere.