E-mail: administration@aprfc.rw

Mu gihe habura iminsi itatu ngo APR FC icakirane na Police FC, Dany ati: ntacyambuza kwishama mu gihe ikipe yanjye yaba itsinze uyu mukino

Mu gihe habura iminsi itatu ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier leagu isozwe, APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino uzayihuza na Police FC.

Ikipe ya APR FC izakirwa n’ikipe ya Police FC kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Mumena, twaganiriye na rutahizamu wa APR FC wanahoze mu ikipe ya Police FC Dany Usengimana tumubaza uko yiteguye uyu mukino dore ko kuva yava muri police FC aribwo bwa mbere agiye guhurara nayo.

Ati” Umukino nkwiteguye neza ntakibazo Police n’ikipe nakiniye nyigiriramo ibihe byiza yamfashije kuva ku rwego nari ndiho icyo gihe ingeze ku rundi rwego mu mikinire yanjye, ariko icyo nakubwira ubu ndi umukinnyi wa APR FC nishimiye cyane kuba ngiye guhura nayo nyine nishimiye kuba ngiye guhura n’ikipe nsa naho nazamukiyemo rero ndayiteguye kandi nizeye ko bizanagenda neza ku ikipe yanjye ya APR FC”.

Dnay kandi twamubajije niba aramutse atsinze igitego muri uyu umukino niba yakishimira maze atubwira ko atabura kwishima. Ati” Nakubwiye ko Police ari ikipe nubaha kandi nkunda nk’ikipe yagize byinshi bitandukanye yamfashije, ariko kandi ntabwo nabura kwishima mu gihe ikipe yanjye ya APR FC yaba itsinze, gusa kwishima biratandukanye rero mfite uburyo nakwishimamo mu gihe cyose ikipe yanjye yaba itsinze uriya mukino”.

Ikipe ya APR FC ikaba ikomeje imyitozo uyu munsi bakaba bari bukore saa tatu (09h00′) i Shyorongi, abakinnyi bose bakaba bameze neza usibye Andrew Butera utarakira neza marariya.

Leave a Reply

Your email address will not be published.