E-mail: administration@aprfc.rw

Mu cyumweru kimwe ndaba meze neza kurushaho: Ahishakiye Hertier

Ahishakiye Heritier umunyezamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu yasobanuye byinshi ku bijyanye n’uko shampiyona yagenze aho yavuze ko ku ruhande rwe itagenze neza kubera imvune yagize.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Ahishakiye Heritier twatangiye tumubaza uko shampiyona yasojwe ya 2020/2021 yagenze ku ruhande rwe cyane ko atagize amahirwe yo gukina kubera imvune yagize.

Yagize ati” Ni Shampiyona itarambereye nziza kuko nagize imvune yatumye ntatanga ibyo abantu bari banyitezeho gusa muri rusange ku  ikipe yanjye shampiyona yatugendekeye neza kuko twabaye aba mbere dutwara igikombe kand twitwaye neza kuko twagitwaye tudatsinzwe.”

Heritier kandi yakomeje asobanura icyo mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko icyo arimo akora avugako ubu ari igihe cyo kwita ku muryango we nari nako akomeza guhabwa ubuvuzi ku mvune ye  anavuga ko nyuma y’icyumweru  agomba kuba atangiye imyitozo.

Yagize ati” Iyi minsi y’ibiruhuko ndimo kwita ku muryango ndetse nkomeza no guhabwa ubuvuzi ku mvune mfite navuga ko irimo kugenda ikira nyuma y’icyumweru kimwe ndatangira imyitozo yihariye ku buryo mu gihe cya vuba nzaba meze neza cyane.”

Dusoza ikiganiro twagiranye na Heritier twamubajije ingamba afite muri shampiyona y’umwaka utaha avuga ko nta zindi ngamba zirenze kuba ashaka gukora cyane kugira ngo abashe kongera kugaruka mu bihe bye byiza.

Ati” Nk’ibisanzwe nk’umukinnyi w’umwuga buri mwaka ni ugukora cyane kugira ngo urenge aho waruri, kandi n’ikipe uyigeze ku rwego rwiza muri rusange rero nanjye ingamba ni ugukora cyane birenze uko naba narakoze umwaka ushize”
Tubibutse ko uyu munyezamu Ahishakiye Heritier yaje muri APR FC muri 2019 avuye mu ikipe ya Marines FC yari amazemo umwaka umwe wa shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published.