Ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia yageze mu Rwanda, aho ije gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na APR FC umukino uzaba kuri iki Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa 15h00′
Nyuma yo kunganyiriza mu gihugu cya Djibouti ubusa ku busa mu mukino ubanza, amakipe yombi agomba gukiranurwa n’umukino wo kwishyura kugira ngo haboneke ikipe igomba gukomeza mu kindi cyiciro.
Ikipe ya Mogadishu City Club y’abantu 33 bose hamwe bazanye n’ikipe, ikaba yaraye igeze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ku isaha yi saa sita nigice, ikaba icumbitse muri la Posh hotel iri mu mugi rwagati.