APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Mukura VS mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league kuri uyu wa Kane kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
APR imaze iminsi yitegura uyu mukino nyuma y’umukino baheruka gukina na Gicumbi bakanganya, APR yahise itangira kwitegura uyu mukino, ubu bakaba basoje imyitozo ya nyuma. Mugiraneza ubereye ku ruhembe abandi bakinnyi (kapiteni) akaba yavuze ko bameze neza gusa yongera kugaruka ku mukino banganyije na Gicumbi.
Ati: mbere na mbere ndagira ngi mbanze nifurize abakunzi b’umupira w’amaguru byumwihariko abakuzi ba APR FC umwaka mushya muhire. Ndagira ngo kandi mbonereho no kubasaba imbabazi kuko tutabahaye ibyishimodusoza umwaka ubwo twanganyaga na Gicumbi ntabo twabashije kubona amanota atatu yose y’umukino, natwe nk’abakinnyi ntabwo byadushimishije gusa ndagira ngo mbizeze ibyishimo ku munsi w’ejo.
Miggy yakimeje avuga uko biteguye Mukura VS. Ati: ubundi mu mupira w’amaguru uba ugomba kubaha buri kipe, rero twebwe nka APR FC twubaha buri kipe byongeyeho ko Mukura tuzakina nayo, n’imwe mu makipe makuru ari muri shampiyona, ikipe n’ikipe iri mubihe byiza, gusa twebwe turiteguye kandi neza abasore bameze neza ndizera ko ku munsi w’ejo tuzaha abakunzi bacu ibyishimo.
APR izakina uyu mukino yagaruye bamwe mu nkingi zayo za mwamba, myugariro Rugwiro Herve, Omborenga Fitina, umunyezamu usanzwe ubanzamo Kimenyi Yves na rutahizamu Bigirimana Issa, bose batagaragaye mu mukino wa Gicumbi. Ariko kandi izakina uyu mukino idafite Hakizimana Muhadjiri ufite ikibazo cy’uburwayi.