Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptist uzwi ku izina rya Miggy, yasobanuye uburyo yishimiyemo igitego yatsinze Mukura VS ubwo bakinaga umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona.
Miggy niwe watsinze igitego cya kabiri ku ruhande rwa APR FC cyanahaye intsinzi ikipe ya APR FC ubwo bari i Huye kuri uyu wa Gatatu bakina na Mukura, icyo gihe Miggy yishimiye icyo gitego mu buryo budasanzwe arimo agenda nk’umusaza ugendera ku kabando.
Twaganiriye na Miggy tumubaza icyamuteye kwishimira igitego muri buriya buryo, maze nawe ntiyazuyaza adusubiza atya ati: mbere na mbere n’igitego cyanshimishije cyane kuko cyaduhaye intsinzi, rero impamvu nahisemo kukishimira muri buriya buryo, nerekaga abavuga ko nshaje mbabwira ko ikingenzi ari ibikorwa by’umuntu ari nabyo abantu bakwiye kujya bareba kuruta kureba ku myaka y’umuntu.
Ikipe ya APR FC ikaba ikomeje kuba ku ruhembe rwa shampiyona n’amanota 51 aho irusha iyikurikiye amanota 4 gusa. APR ikaba yitegura kwakira ikipe ya Sunrise kuri uyu wa Gatandatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.