Nyuma y’ukwezi kose atagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’umutsi wo mu itako yagiriye mu mukino w’ikirarane cya shampiyona bakinaga na Sunrise, Mugiraneza kapiteni wa APR FC agiye kongera kwiyereka abakunzi ba APR FC.
Nkuko yabitwemereye mu kiganiro twaganiriye nawe Mugiraneza Jean Baptise, atubwira ko yumva ubu noneho ameze nza ko ngo guhera kuwa Mbere azatangira imyitozo n’abagenzi be. Ati: nibyo maze igihe ntakinira ikipe yanjye kubera uburwayi, ariko ubu meze neza nta kibazo guhera kuwa Mbere ndaba ndi kumwe n’abagenzi banjye.
Miggy kandi yabonaboneyeho n’umwanya wo gushimira bagenzi be uko bamaze iminsi bitwara mu mikino ya shampiyona, ndetse abagira n’inama ku mukino bafitanye na Kirehe FC ku munsi w’ejo. Ati: nukuri ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire bagenzi banjye uko bamaze iminsi bitwara mu mikino ya shampiyona kuba yombi barabashije kuyitsinda n’ibyigiciro cyane bakomereze aho.
Yakomeje agira ati: ariko kandi ndagira ngo nanababwire ko urugamba rukirimbanyije, inzira iracyari ndende cyane, rero ndagira ngo mbasabe mu mukino w’ejo bazakore ibishoboka byose bakure amanota atatu i Kirehe, n’umukino utazaba woroshye na gato, nanjye inshuro nahakiniye zose nta numwe twatsinze, gusa ndabizeye kandi nize yo bizanagenda neza.
Ikipe ya APR FC ikaba yamaze kugera mu karere ka Kirehe ari naho izakinira ku munsi w’ejo, gusa ikazakina uyu mukino nubundi idafite Miggy, ndetse na Rugwiro Herve ufite amakarita atatu y’umuhondo.