E-mail: administration@aprfc.rw

Miggy yasabye imbabazi abakunzi ba APR FC kuba batarabahaye ibyishimo ubwo bakinaga na Bugesra, aboneraho kubasaba gukomeza gufatanya nabo

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa cumi, yakomeje muri iki cyumweru guhera kuri uyu wa Kabiri.

Ikipe ya APR FC ikaba izakira Kiyovu Sport kuri uyu wa Kane saa cyenda n’igice (15h30′) kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Uyu munsi APR FC ikaba iribujye i shyorongi gukora imyitozo ya nyuma saa tatu n’igice (09h30′) abakinnyi bose bakaba bameze neza na Butera Andrew wari ufite ikibazo mu itako akaba yaratangiye imyitozo.

Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste akaba yasabye abafana ba APR kudacibwa intege n’uko banganyije na Bugesera, ahubwoaboneraho kubasaba gukomeza kubaba hafi. Ati: ndagira ngo mbanze nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC kuba tutarabahaye ibyishimo ejo bundi, mbasabe kudacika intege bakomeze batube hafi urugendo ruracyari rurerure ntarirarenga, ndabasaba gukomeza gufatanya natwe.

Mugiraneza akaba yakomeje avuga ko biteguye neza umukino uzabahuza na Kiyovu Sport ku munsi w’ejo. Ati: kugeza ubu tumeze neza twese n’abataragaragaye mu mukino twakinnye na Bugesera bose barahari, umukino tuwiteguye neza tuzakina n’ikipe ikomeye, ikipe nkuru, ikipe ifite ibigwi gusa twizeye ko byose bizagenda neza.

APR FC yakinnye umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona idafite myugariro wayo Rugwiro Herve ndetse wari ufite amakarita atatu y’umuhondo, Hakizimana Muhadjiri wari wagize ikibazo mu itako ubwo baheruka gukina na Rayon Sport ndetse na Kimenyi Yves nawe akaba yagarutse aba basore bombi ubu bakaba bamaze kugaruka bakaba bazanafatanya n’abagenzi babo ku munsi w’ejo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.