E-mail: administration@aprfc.rw

Miggy na Omborenga bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma bitegura Marines FC

Nyuma y’ukwezi kose batagaraga mu mikino APR FC yari imaze iminsi ikina, kapiteni Mugiraneza wari ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, ndetse na myugariro wo kuruhande Omborenga Fitina, aba bombi batangiye imyitozo muri APR uyu munsi.

Ikipe ya APR FC irimo kwitegura umukino uzayihuza na Marines FC kuri uyu wa Gatatu mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona. APR FC ikaba yakoze imyitozo uyu munsi yitegura uwo mukino, imyitozo yagaragayemo kapiteni w’iyi kipe Miggy ndetse na Omborenga bose bataherukaga kugaragara muri APR.

Nkuko yabitubwiye nyuma y’imyitozo kapiteni Miggy avuga ko yumva ameze neza ndetse ko yumva yanakize neza. Ati: ubu ndumva meze ne ntakibazo nari maze igihe ndwaye, ariko abaganga barankurikiranye umunsi ku munsi none ubu ndumva ntakibazo niyo mpamvu ubona nanatangiye imyitozo hamwe n’abagenzi banjye.

APR FC izongera gukora imyitozo ku munsi w’ejo kuwa kabiri saa cyenda n’igice (15h30′) ari nayo myitozo ya nyuma mbere y’uko ihura na Marines FC kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.