E-mail: administration@aprfc.rw

Mfite icyizere cyinshi ko tuzakomeza mu cyiciro gikurikiyeho: Jacques Tuyisenge

 

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge aratangaza ko afite icyizere kinshi ko ikipe y’ingabo z’igihugu izakomeza mu cyiciro gikurikiyeho nyuma yo gutsindira Gor Mahia i Kigali ibitego 2-1.

APR FC irasabwa kunganya gusa ikaba yasezerera Gor Mahia ubwo aya makipe yombi azahura mu mukino wo kwishyura kuri Nyayo Stadium tariki ya 5 Ukuboza 2020.

Aganira na APR FC Website, rutahizamu Jacques Tuyisenge yatangiye atuganirira uko yabonye umukino muri rusange ubwo yahuraga n’ikipe yahoze akinira.

Yagize ati: ”Wari umukino mwiza buri wese ashaka intsinzi, kuri twe amabwiriza twari twahawe n’umutoza twagerageje kuyakurikiza neza urebye ni nabyo byatumye tubona intsinzi kuri uriya mukino.”

Abajijwe niba koko APR FC yarabanje kwiga Gor Mahia nk’ikipe itari izi imikinire yayo, Tuyisenge yagize ati: ”No kwiga ikipe biba birimo nta mashusho yarebwe kugira ngo tumenye uko ikipe ikina kuko bafite n’umutoza mushya ngo turebe imikinire ye, gusa njye simbona ko twabanje gufata umwanya ngo twige ku ikipe ahubwo icyo twari twateguye ni amabwiriza yacu tugomba kugenderaho tutitaye ku buryo uwo duhanganye akina.”

Jacques Tuyisenge yinjiye asimbuye ku munota wa 56 w’umukino

Akomeza atangaza ko afite icyizere kinshi n’ubwo akazi kikubye kabiri ugereranyije n’ak’i Kigali

Yagize ati: ”Icyizere kindagifite kuko amanota atatu turayafite kuyarinda rero ni twebwe dufite akazi kikubye kabiri y’ako twari dufite mu mukino ubanza, bitewe n’abakinnyi dufite icyizere kinshi cyo kurinda aya manota atatu twabonye ndagifite tugakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.”

”Iyo uri muri aya marushanwa uba ugendera ku mibare, dutangiye icyumweru cy’imyiteguro dufite byinshi umutoza azatwereka mu buryo bwo kurinda aya manota atatu twabonye, burya umutoza niwe uba ufite ubumenyi bwinshi kuturusha kandi ibyo adusaba nibyo tugenderaho nkeka y’uko nk’abakinnyi akazi dufite ni ugushyira mu bikorwa ibyo umutoza azaba yatwigishije kuko nibyo byadufasha gukomeza.”

Arasaba abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo ko n’abakinnyi batazabatenguha

Yagize ati: ”Abafana bakomeze badushyigikire nk’abakinnyi ntituzabatenguha, tuzakora ibishoboka byose tuzashyiramo imbaraga ku cyizere mfite na bagenzi banjye n’uburyo mbabona buri wese afite icyizere ndabizeza ko tutazabatenguha.”

Rutahizamu Jacques Tuyisenge yinjiye ku munota wa 56 asimbuye Dany Usengimana, yitwaye neza muri uyu mukino ndetse ahusha uburyo bubiri bwari kubyara ibitego.

Ikipe y’ingabo z’igihugu irasabwa kunganya gusa igakomeza mu cyiciro gikurikiyeho

Kuri uyu wa mbere APR FC irakora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, mu gitondo saa yine na nimugoroba saa cyenda n’igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published.