APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino uzayihuza na AS Muhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi kuri stade ya Muhanga. Zlatko Krmpotić utoza APR FC yavuze ko biteguye neza uyu mukino, intego yabo ngo n’ugutahana amanota 3.
Mu kiganiro n’umutoza w’umunya Serbia Zlatko Krmpotić, utoza APR FC twamubajije uko we n’abasore be biteguye uyu mukino,atubwira ko biteguye neza ngo icyo bashaka ni amanota atatu.
Ati ” Icyo nakubwira n’uko twiteguye neza intego n’ugutahana dushaka amanota atatu kuko ubu nta rindi kosa twemerewe gukora kugira ngo amahirwe yo kwegukana igikombe atayoyoka kandi dusa naho tukiyafite, rero icyo dushaka n’ugutsinda uriya mukino ibindi bikaza nyuma”.
Zlatko kandi twamubajije icyo ku ikipe bagiye gukina nayo,maze atubwira ko yayibonyeho ikina na Rayon Sports muri shampiyona. Ati ” Muhanga nagize amahirwe yo kuyibona ikina na Rayon Sports, nabonye ari ikipe nziza yubakiye ku bakinnyi bakiri bato ikindi namenye n’uko inafitemo abakinnyi bamwe bafite ubunararibonye bakina umukino wihuta ubwo nizeye ko tuzareba umukino mwiza.”
Imyitozo y’iki cyumweru, imaze iminsi yitabirwa n’abayobozi ba APR FC kubera uburemere bwahaye imikino isigaye bahereye ku mukino wa AS Muhanga. Abayobozi ba APR FC baka bishimira umwuka uri mu bakinnyi n’imyitozo irimo gukorwa baboneraho umwanya wo kubasaba kutagira undi mukino batakaza. Ikipe ya APR FC ikaba igiye gukora imyitozo ibanziriza iya nyuma uyu munsi saa tata (09h00′) i Shyorongi ikazakora imyitozo ya nyuma ku munsi w’ejo saa ine (10h00′) i Shyorongi nk’ibisanzwe.