E-mail: administration@aprfc.rw

Urubuga rw’abafana: Mariya Gahigi wishima cyane iyo APR FC yatsinze Rayon Sports arasaba abafana kurangwa n’ikinyabupfura

Mariya Gahigi ushinzwe imyitwarire mu bafana ba APR FC, arahamya ko ubu bafite ikipe nziza anavuga ko ibihe byiza atazibagirwa ari igihe cyose APR FC yagiye itsinda ikipe ya Rayon Sports.

Ni mu kiganiro kirambuye twagiranye nawe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Nyakanga 2020, yaboneyeho gusaba abakunzi n’abafana ba APR FC guharanira kugira ubudasa barangwa n’ikinyabupfura mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mugihe bari gufana ikipe yabo ku bibuga bitandukanye.

Yagize ati: ”Ndasaba abakunzi n’abafana ba APR FC bose kujya barangwa n’ikinyabupfura yaba mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu gihe bari kuri za stade zitandukanye bafana ikipe yabo cyangwa se bari mu muhanda bajya kuri stade, bakirinda ibyateza  umutekano muke kuko ikipe y’ingabo z’igihugu igomba kuba ikitegererezo ku yandi makipe.”

Mariya Gahigi ushinzwe imyitwarire n’ikinyabupfura mu bafana ba APR FC yatangiye gufana ikipe y’ingabo z’igihugu mu mwaka w’1995.

Leave a Reply

Your email address will not be published.