E-mail: administration@aprfc.rw

Manzi Thierry afashije APR FC gutsinda umukino wayo wa mbere muri CECAFA Kagame Cup 2019

Umukino ufungura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 wahuzaga ikipe ya APR FC na Proline FC urangiye ku ntsinzi ya APR FC y’igitego kimwe cyatsinzwe na Manzi Thierry ku munota wa nyuma.

Ni umukino wo mu itsinda C wabereye ku kibuga cya Kigali i Nyamirambo, ukaba wabanjirijwe n’undi wo muri iri tsinda aho Green Eagles yatsinze Heagan ibitego 2-0.

Igice cya mbere APR FC yabonye amahirwe menshi ndetse aba yanavuyemo ibitego ariko ntiborohererwa n’umunyezamu Matovu Hassan ndetse n’ubwugarizi bwari buyobowe na Mujuzi Mustafa.

Ku munota wa 28 Sugira Ernest yatsinze igitego ariko baracyanga kuko yari yaraririye, nyuma y’iminota ibiri Emmanuel Imanishimwe yaje gutera mu izamu ariko umunyezamu awukuramo mbere y’uko n’ubundi ku munota wa 35 uyu munyezamu yongera gukuramo ishoti rikomeye rya Buteera Andrew. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yagitangiranye imbaraga ishaka igitego gusa ntiyari yorohewe n’ubwugarizi bwa Proline FC.

Ku munota wa 53 umutoza Jimmy Mulisa yakoze impinduka akuramo Danny Usengimana hinjiramo Byiringiro Lague, ku munota wa 67 Sugira Ernest aha umwanya Muganga Yves ni mu gihe ku munota wa 80 Kevin Ishimwe yasimbuye Buteera Andrew.

Izi mpinduka zafashije APR FC ariko bibanza kugorana kuko umunyezamu wa Proline FC yagiye akuramo imipira myinshi yabazwe.

Ku munota wa 90 ikipe ya APR FC yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Manzi Thierry kuri kufura yari itewe na Mutsinzi Ange Jimmy ku ikosa ryari rikorewe Sefu umupira ukagenda ugakubita umutambiko w’izamu ugasanga Manzi aho ahagaze ahita awushyira mu izamu. Umupira warangiye ari 1-0.

Kugeza ubu mu itsinda C Green Eagles ifite amanota 3 kimwe na APR FC mu Heagan na Proline zifite ubusa.

Dore 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC

APR FC: Rwabugiri Omar, Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Ally, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Buteera Andrew, Usengimana Danny na Sugira Ernest

Leave a Reply

Your email address will not be published.