Umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu muri APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi Manishimwe Djabel, yatangaje ko ashimishwa kurushaho no gutanga umupira wavamo igitego kurusha uko we yakwitsindira kuko akunda gukinana na bagenzi be kurusha kwiharira ku giti cye.
Uyu musore wisanze mu mukino w’abatoza bashya ba APR FC b’abanya Maroc bayobowe na Mohammed Adil Erradi ndetse n’umwungirije Nabyl Bekraoui amaze gutanga imipira 10 ibyara ibitego ndetse ni umwe mu bahise begukana umwanya uhoraho muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu nyuma yo kuyerekezamu avuye muri Rayon Sports mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2018-19.
Djabel w’imyaka 21, asanga abakinnyi bakina ku mwanya nk’uwe batagakwiye kwinjira mu kibuga bafite intego ziganisha ku myitwarire yabo ku giti cyabo, ahubwo bagaharaniye gukorera hamwe nk’ikipe bikaba byababashisha gukinana na bagenzi babo ari nabwo uburyo bwo gutanga imipira ibyara ibitego burumbuka, gutera mu izamu bigakorwa ari uko umukinnyi yizeye neza ko inshundura zishobora kumufungukira mu buryo bworoshye.
Mu kiganiro kirambuye aganira na APR FC Website, akaba yadutangarije byinshi ku mikinire yakuranye yo gusangira intsinzi na bagenzi be byagiye bimubashisha gutwara neza aho yagiye akina hose.
Yagize ati: ” Kuva nkiri umwana nahoraga ninjirana mu kibuga intego y’intsinzi ku ikipe yanjye kuko mparanira gukinana na bagenzi banjye kurusha uko nakwireba ku giti cyanjye, kuko ari byo bigira umukinnyi mwiza kurushaho, uramutse umpitishijemo gusoza shampiyona nyoboye abatsinze ibitego byinshi cyangwa gutwara igikombe, nahitamo gutwara igikombe kuko ari byo bitumbagiza agaciro kanjye, niyo mpamvu iyo turi mu mukino hagati ibintu bimpora mu bitekerezo nkanabigira intego ya buri munsi ari uguha umupira mugenzi wanjye agatsinda.”
”Ndishima cyane iyo mbashije gutanga umupira ukavamo igitego kuko mba nzi ko intsinzi nayigizemo uruhare runini, nta mukinnyi ku isi utishimira gutsinda ariko na none bigusaba gutsinda ari uko uhagaze mu mwanya mwiza mu gihe cya nyacyo, nka njye igihe ntera mu izamu ni igihe mba mbona mfite amahirwe nk’100% cyangwa 90% y’uko ari njye uri mu buryo bwo guteramo , ariko mbaye mpagaze mu buryo bwa 30% mugenzi wanjye mbona ari mu buryo bwa 70% mpitamo kumuha umupira akaba ari we utsinda nkaza kuzirikanwa nyuma nk’uwaremye ayo mahirwe.”
Manishimwe Djabel akomeza atangaza ko mu gihe amaze muri shampiyona y’icyiciro cya mbere yagiye arangwa no gutanga iyi mipira nka bimwe mu byagiye bituma akundwa n’abatoza batandukanye ndetse bikanazamura urwego rwe.
Yakomeje agira ati: ”Uyu ni umwaka wa kane nkina mu cyiciro cya mbere, imyaka itatu namaze muri Rayon Sports natanze imipira 59 yabyaye ibitego ndetse n’ibitego 23, urumva ko imipira ibyara itangana na byo akenshi kuri njye ihora ari myinshi.”
” Nkina mu mwanya ufasha ba rutahizamu kandi uyu mwanya niwo ikipe iba yubakiyego umukino, iyo wakiriye neza imipira iva hagati mu kibuga ukayitanga neza kuri ba rutahizamu akazi kawe uba wakujuje neza cyane.”
”Ni uko nakuze nkina, n’abatoza bantoje bose b’abanyamwuga bagiye bambwira ko ngomba gukinana na bagenzi banjye kurusha kwireba ku giti cyanjye. Gutsinda igitego byakorwa na buri wese bitewe n’aho umupira ugusanze, ariko gutanga imipira myinshi ibibyara ni umwihariko w’abakinnyi bacye ku isi, uramutse umpitishijemo hagati yo kurangiza shampiyona ari njye ufite ibitego byinshi no kuyisoza ntwaranye n’ikipe igikombe cya shampiyona, nahitamo gutwara igikombe.”
Djabel ni umwe mu nkingi za mwamba za APR FC dore ko mu bitego 33 APR FC imaze gutsinda muri shampiyona y’uyu mwaka, amaze kugira uruhare muri 11, harimo ibitego bine ndetse n’imipira irindwi yabibyaye.