E-mail: administration@aprfc.rw

Manishimwe Djabel arasobanura uko umukino wagenze n’aho akura icyizere cyo gusezerera Gor Mahia

 

Manishimwe Djabel ukina afasha abataha izamu muri APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko ikipe y’ingabo z’igihugu yakinnye n’ikipe itazi imikinire ari nayo mpamvu yabagoye mu gice cya mbere bakaza gukina neza mu gice cya kabiri kandi afite icyizere ko bazayisezerera akurikipe impamvu ebyiri.

Wari umukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions league APR FC yari hakiriyemo Gor Mahia yo muri Kenya kuwa Gatandatu kuri Stade ya Kigali, uza kurangira ikipe y’ingabo z’igihugu itahukanye intsinzi ku bitego 2-1.

Aganira na APR FC Website, Djabel wari mu kibuga hagati asobanura neza uko umukino wagendekeye ikipe igice ku kindi.

Igice cya mbere: ”Ntabwo wari umukino woroshye, ni amakipe abiri meza yari yahuye, ni umukino watangiye ari ukwiganaho ku makipe zombi, ikipe twakinnye nayo yari ifite abakinmyi bashya batari basanzwemo.”

”Iminota 45 yadufashe dusa n’abiganaho ku mpande zombi, ntabwo twari twisanzuye ngo dukine umukino wacu kuko uwo twakinaga nawe ntitwari tumuzi, byasabaga natwe kubanza kumumenya kugira ngo tumenye ibyo turi bukore gusa.”

Igice cya kabiri: ”Twarafunguye dusatira izamu tugenda tubona n’amahirwe menshi, iyo biba amahire twari butsinde ibitego birenze bibiri gusa uko twari twabiteguye siko byagenze, habashije kujyamo ibyo bibiri ariko umukino wari mwiza ku ruhande rwacu kuko byarangiye intsinzi tuyibonye.”

Tuyisenge Jacques yarabafashije cyane: ”Ni umukinnyi ufite ubunararibonye, atarinjira mu kibuga no ku ntebe y’abasimbura yaduhaga inama kandi ukumva nizo, yagiyemo biratworohera ubona ko icyizere mu busatirizi kiyongereye ubona ko tubashije kurema uburyo bwinshi ndetse akagerageza no kugumana imipira, yaradufashije cyane muri make ni umukinnyi twabonye tumukeneye.”

Afite icyizere akomora ku mpamvu ebyiri

Iya mbere: ”Mfite icyizere ko dushobora kwitwara neza muri Kenya, icya mbere dufite abatoza beza bazi icyo bakora kuko twamenye uwo duhura bizaborohera kugira ngo badutegure neza nk’abagiye guhangana n’umuntu bazi.”

Iya kabiri: ”Turi ikipe idakinira mu rugo gusa, turi ikipe yiteguye gukinira ahantu aho ari ho hose yaba mu rugo cyangwa hanze, izo ni intwaro ebyiri ntekereza ko zizadufasha kwitwara neza.”

Ubutumwa aha abafana: ”Ikintu nabwira abafana ni ugukomeza gushyigikira ikipe yabo nk’uko babikora ni abafana batagira ubwoba bagomba kuguma muri icyo cyizere ndetse nakongeraho n’amasengesho, twizeye ko bizagenda neza nta kizadukoma mu nkokora.”
Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukuboza kuri stade ya Nyayo mu mujyi wa Nairobi.

Ubuyobozi bwa APR FC bwiseguye ku bakunzi b’ikipe nyuma y’uko amabwiriza ya COVID-19 yatumye batinjira kuri stade ngo barebe uyu mukino.

Ubuyobozi kandi burashimira byimazeyo abakunzi ba APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange badushyigikiye dukina na Gor Mahia. Ikipe izaharanira kubashimisha kdi intsinzi iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.