Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Kwitonda Allain uzwi ku izina rya Baka, yatangiye imyitozo yoroheje nyuma y’imvune yagiriye mu mukino wa gicuti APR FC yakinnye na AS Maniema.
Kwitonda Allain ni umwe mu bakinnyi bashya bongewe muri APR FC uyu mwaka avuye mu ikipe ya Bugesera FC, akaba yaragize ikibazo cy’umutsi wo mu itako ubwo bakinaga na AS Maniema umukino wa gicuti, byanatumye atagaragara mu mukino ubanza wa CAF Champions League bakinnye na Mogadishu City Club.
Kugeza ubu Baka akaba amaze ibymweru bibiri atagaragara mu kibuga ari nako akurikiranwa n’abaganga ubu akaba yatangiye imyitozo yoroheje ari nako agenda agaruka mu kibuga.