E-mail: administration@aprfc.rw

Kuza muri APR FC zari inzozi zange : Nsengiyumva Ilshad

Umukinnyi wo hagati mu kibuga uheruka gusinyira ikipe y’ingabo z’igihugu Nsengiyumva Ilshad, aratangaza ko kuza muri APR FC byari inzozi ze.

Ni mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC, aho yatangiye atubwira uko yakiriye kuza muri  APR FC avuga ko ari ibintu byamushimishije cyane asoza agira icyo abwira abakunzi b’iyi kipe.

Yagize ati” Icyo nakubwira cyo n’uko ari ibintu byanshimishije cyane kuko zari inzozi zange gukina mu ikipe ikomeye mu gihugu nka APR FC.”

Uyu mukinnyi  yanaboneyeho kuvuga ku intego azanye mu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Yagize ati” Intego nzanye muri APR FC ni instinzi, gushyirahamwe na bagenzi banjye, no kugera ku ntego ikipe ifite yo kujya mu matsinda Nyagasani abidufashijemo.”

Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Nsengiyumva Ilshad yasoje agira icyo yizeza abafana n’abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu aho yanabijeje instinzi.

Nsengiyumva Ir’shad yasinye muri APR FC imyaka ibiri

Yagize ati”  Abafana n’abakunzi ba APR FC nabasaba kutuba hafi, natwe tukabizeza ko byose tuzabigeraho dushyize hamwe tukanabizeza instinzi imana izabidufashemo.”

Nsengiyumva Ilshad ni umwe mu bakinnyi ikipe y’ingabo z’igihugu yongereye muri iyi kipe aturutse mu ikipe ya Marine fc akaba yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC .

Leave a Reply

Your email address will not be published.