Abafana ba APR FC bo muri Zone 1 Fan Club bubatse umuhanda mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi banatanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage batabugiraga.
Nkuko bisanzwe buri wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi habaho igikorwa rusange cy’umuganda, umuganda rusange w’ukwezi kwa Gicurasi ukaba warabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018. Abafana ba APR FC, Zone 1 Fan Club bakaba bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Shyorongi, akagari ka Bugaragara mu mudugudu wa Gatimba mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru aho aba bafana kandi bafatanyije na polisi n’ingabo z’igihugu mu kubaka umuhanda wa metero 600 (600m) kugira ngo abaturage bakomeze bagenderanire hatabayeho ikibazo.
Usibye igikorwa cyo kubaka umuhanda, APR FC Zone 1 Fan Club kandi ikaba yanageneye ubwisungane mu buvuzi imiryango ine (4) igizwe n’abantu 20 kugira ngo babafashe kujya bivuza bitarinze gusaba imibare irenze ubushobozi basanzwe bafite. Umunyajyanama muri APR FC Zone 1 Fan Club Gatete Thomson yavuze ko ari igikorwa bakoze muri gahunda yo gufatanya n’abanyarwanda muri rusange muri gahunda yo kuzamurana no gufatanya mu kubaka igihugu bishatsemo imbaraga nk’urubyiruko rusanzwe ruhuzwa na siporo cyane ikipe ya APR FC.
Ati: twakoze umuganda wabereye i Rulindo, twubatse umuhanda nka APR FC Zone 1 Fan Club dufatanyinyije n’abaturage, Polisi n’ingabo z’igihugu. Nkuko mwabibonye mu nama ya nyuma y’umuganda, twageneye abaturage 20 ubwisungane mu kwifuza, ndetse tunagenera kandi abaturage 20 imyambaro ku bantu byagaragaye ko bayikeneye. Nyuma yo kugenera abaturage imyambaro, ubwisungane no kuba bari barangije gukora umuganda bubaka umuhanda, APR FC Zone 1 bakinnye umukino wa gishuti n’ikipe y’abiga umupira w’amaguru i Shyorongi, APR FC Zone 1 Fan Club itsinda ibitego 5-3.