Umukinnyi wo hagati wa APR FC Mugisha Bonheur uheruka gusinya amasezerano muri iyi kipe aratangaza ko nyuma y’iminsi mike muri APR FC, amaze kubona itandukaniro hagati APR FC na Mukura VS yari yaratijwemo.
Ni mukiganiro twagiranye n’uyu mukinnyi, tumubaza byinshi ku bijyanye n’ibihe bye muri APR FC akurikije igihe gito ahamaze avuga ko yamaze kubona itandukaniro hagati y’ikipe ya APR FC ndetse na Mukura VS yahozemo ari intizanyo ya Heroes.
Yagize ati” Nkurikije igihe gito maze hano muri APR FC nabonye itandukaniro hagati ya APR FC na Mukura VS naje nturukamo, kuko nabonye ari amakipe afite intego zitandukanye aho ikipe ya APR FC iba ifite intego yo kweguka ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda ndetse no kugera kure mu mikino ya Afurika.”
Mugisha Bonheur kandi yakomeje avuga ku myitozo bamaze iminsi bakora kuva batangira gukora imyitozo kuwa Kane aho yavuze ko imyitozo barimo gukora ari imyitozo myiza yongera imbaraga kandi ko yagize amahirwe yo kuba ari kumwe n’abatoza beza.
Yagize ati” Imyitozo turimo gukora, ni imyitozo myiza itwongerera imbaraga ndetse na tekenike ikindi kuba nyikoreshwa n’abatoza ba b’anyamwuga navuga ko ari imyitozo igiye kumvana ku rwego rumwe ikazangeza ku rundi rwego”
Mugusoza ikiganiro twagiranye na Bonheur twamubajije ibintu byingenzi yaba amaze kunguka mu gihe gito amaze muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu avuga ko amaze kunguka inshuti ndetse no kuba atozwa n’abatoza bafite ubunararibonye ari iby’agaciro kuri we.
Yagize ati” Navuga ko ari byinshi kandi by’ingenzi maze kungukira muri APR FC nk’ubu navuga ko kuba ntozwa n’abatoza beza nk’aba bafite ubunararibonye, ari ibintu by’agaciro kuri jye, ikindi ni inshuti maze kuhungukira kandi nazo zifite ubunararibonye ku buryo byose bizamfasha mu kuzamura impano yanjye.”
Tubibutse ko uyu mukinnyi Mugisha Bonheur yaje muri APR FC uyu mwaka avuye mu ikipe ya Mukura VS aho yari amaze umwaka umwe ari intizanyo y’ikipe ya Heroes yo mu kiciro cya kabiri.