Umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe muei APR FC avuye mu Intare FC, yatangaje ko yishimiye cyane gukina umukino wa mbere mu ikipe y’ingabo z’igihugu ku myaka 18 gusa.
Ishimwe nk’umwe mu banyezamu batatu ba APR FC, yahawe amahirwe mu mukino wa gicuti wabaye kuwa Gatandatu Tariki 31 Ukwakira, APR FC ndetse awitwaramo neza maze ikipe yarindiraga inyagira Rwamagana City ibitego 7-1 ku kibuga cya Shyorongi.
Nyuma y’uyu mukino, Jean Pierre yatangaje ko ashimishijwe cyane no gukinira ikipe iri ku rwego rwa APR FC umukino wa mbere ku myaka 18 gusa.
Yagize ati: ”Nabyishimiye cyane kuba nakiniye APR FC umukino wa mbere tukanatsinda ibitego byinshi, ku myaka yanjye 18 ntako biba bisa gukinira ikipe iri kuri uru rwego.”
”Mu mikino yari yatambutse nari narwaye malariya, igihe nagarukaga nashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo ngaruke ku rwego nk’urw’abandi, abatoza bajya kuguha umwanya kuko babona ko hari icyo waberetse mu myitozo. Umukino nari nawutekerejeho cyane nifuza ko bampa amahirwe, umutoza wacu mukuru ukunda abakinnyi bakiri bato yampaye amahirwe ndamushimira cyane.”

Atangariza abafana ko ari bo ikipe ikorera ijoro n’umunsi kugira ngo izabashimishe umwaka utaha w’imikino.
Yagize ati: ”Nibo dukorera, turakora ijoro n’umunsi kugira ngo tuzabashimishe umwaka utaha, intego z’ikipe yacu nizo dushyize imbere kandi twizeye tudashidikanya ko tuzazigeraho.”