E-mail: administration@aprfc.rw

Kimenyi Yves yatangiye imyitozo nyuma y’icyumweru n’igice yari amaze arwaye marariya

Umunyezamu usanzwe ari numero ya mbere muri APR FC Kimenyi Yves, yatangiye imyitozo nyuma y’icyumweru n’igice atagaragara mu kibuga kubera ko yari arwaye marariya.

Ikipe ya APR FC yatangiye imikino yo kwishyura ya shampiyona ifite umunyezamu umwe gusa nyuma y’uko Kimenyi usanzwe ari numero ya mbere arwaye marariya, Ntalibi Steven nawe akaza kuvunikira mumyitozo bikomeye, byatumye APR isigara Ntwari Fiacle wenyine.

Kuri uyu wa Mbere, Kimenyi Yves akaba yatangiye imyitozo kandi ngo arumva ameze neza. Ati: ubu ndumva meze neza narikize neza igisigaye n’ugokora cyane kugira ngo nongere nsubire mu bihe byanjye byiza kandi nizeyeko ntazatinda kugaruka neza.

APR FC ikaba ikomeje kwitegura umukino uzabahuza na Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona umukino uzabera i Kerehe kuri stade ya Kirehe FC, APR ikaba izakora imyitozo ejo kuwa Kabiri mu gitondo saa tatu (09h00′) i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.