E-mail: administration@aprfc.rw

Kapiteni Tuyisenge Jacques yasobanuye iby’imvune ye harimo no kubura ibitotsi mu ijoro yavunikiyemo

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisege Jacques yasobanuye iby’imvue yagiriye mu mukino wa 1/4 cya CHAN 2020 aho Amavubi yasezerewe na Guinea ku gitego 1-0.

Ni umukino wabayemo byinshi bitari byitezwe cyane cyane ku ruhande rw’Amavubi harimo imvune ebyiri, iya Tuyisenge Jacques na Kalisa Rashid ndetse n’ikarita y’umutuku yahawe umunyezamu Kwizera Olivier.

Ku munota wa 13 gusa w’umukino nibwo Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Tuyisenge Jacques yakandagiwe mu ivi na Mory Kanté wa Guinea wahise ahabwa ikarita y’umuhondo, nyuma gato umusifuzi w’umunya-Maroc Samir Guezzaz ajya kureba kuri VAR abona ko yakoze ikosa rikomeye abigambiriye amuhanaguraho iy’umuhondo amuha itukura.

Tuyisenge utarashoboraga gushinga ikirenge yahise asohoka mu kibuga atwawe ku ngobyi asimburwa na Sugira Ernest, asobanura neza iby’imvune ye ndetse n’igihe yahawe azamara hanze y’ikibuga.

Yagize ati: ”Nagize ikibazo cy’inyama y’umukaya w’aho ivi rihurira (ligament) yakwedutse, kandi yacitseho akantu gato, ariko abaganga bambwiye ko bidasaba kubagwa, bambwiye ko nzamara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu ntakina.”

Tuyisenge akomeza asobanura ko akimara kugongana na Mory Kanté atashoboraga kugenda ariko ubu ububabare buragenda bugabanuka.

Yagize ati: ”Ngisohoka mu kibuga ntabwo nabashaga gukandagira ku buryo n’iryo joro nyuma y’umukino kuryama byaranze kubera ububabare bwinshi nari mfite, ariko ubu bwaragabanutse ndumva ndi koroherwa.”

Nyuma y’umukino Mory Kanté yaje gusaba imbabazi Tuyisenge Jacques

Arashimira cyane abanyarwanda bose uburyo bashyigikiye Amavubi muri CHAN 2020.

Yagize ati: ”Ndashimira cyane abanyarwanda bose mbikuye ku mutima k’ubwo kudushyigikira, ubutumwa butwongera imbaraga bwatugeragaho kandi bwatumaga natwe twumva ko tutari twenyine. Twatanze ibyo twari dufite byose, amakosa yabayeho tuzakomeza kuyakosora umunsi ku wundi nidusubirayo tuzajyana intego yisumbuyeho.”

Muri CHAN 2020, Amavubi yari mu itsinda C hamwe na Maroc, Uganda na Togo aho yanganyije imikino ibiri atsinda umwe, akomeza muri 1/4 cy’irangiza asezererwa na Guinea ku gitego 1-0.

U Rwanda ruzakurikizaho imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 ruzahuramo na Cameroun na Cap-Vert muri Werurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.